Heritier Impaneza ubarizwa muri Leta zumwe ubumwe za Amerika (USA) yashyize hanze indirimbo ye ya mbere, Niwe Bugingo yanditse akiri ku ishuri ikaba ibaye itangiriro ry’urugendo rwe rwo kuririmba ku giti cye.
Heritier asohoye iyi ndirimbo nyuma y’imyaka irenga 7 atangiye kuririmba aho yahereye muri ministry yitwa come to Jesus world revival I Burundi aho yaje gukomereza uwo murimo muri worship team yo mu rusengero asengeramo rwitwa Zion Lutheran church.
Kugeza ubu, Impaneza, afite hanze indirimbo imwe ari nayo yasohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, Heritier yavuze ko iyi ndirimbo ibaye itangiriro y’urugendo rwe ndetse anatangaza ko agiye gukora izindi ndirimbo nyinshi, yagize ati “Iri niryo tangiriro ry’urugendo izindi zirabageraho mu minsi irimbere”Akomeza agira ati “Umushinga mfite ni umwe gusa, ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa KRISTO YESU mbinyujije mu mpano Imana yampaye yo kuririmba” anavuga ko kandi yifuza kuzakora ama live recoding mu minsi irimbere.
Impaneza, avuga ko iyi ndirimbo yayandikiye kwishuri ubwo yaramaze iminsi asoma igitabo cy’itangiriro na Yohana. Avuga ko umugoroba umwe mukuru we yaje nawe kumwandikira andi magambo ubwo nawe yarari kwishuri. Ni indirimbo ishingiye ku magambo yanditse muri yohana 1:1-10.
Heritier yifuza ko mu ndirimbo ‘Niwe Bugingo’ abantu basobanukirwa ko ubugingo bubonerwa muri Kristo wenyine kandi ko ariwe mucyo waviriye abantu ariko bakawirengagiza.
Asoza ikiganiro yagiranye na Nkundagospel yibukije abantu ko bashobora gukurikira ibikorwa bye ku mbuga zitandukanye nka Facebook, Instagram na YouTube . Amazina hose akoresha amwe, ni Impaneza Heritier.
Umva indirimbo ‘Niwe Bugingo’ ya Heritier Impaneza