Israel Mbonyi akomeje kwagura imbibi z’umuziki we aririmba indirimbo z’igiswahili

Kuri uyu wa kabiri nibwo umuhanzi umaze kuba ikimenyabose, Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Nita Amini’ nayo iri mururimi rw’igiswahili kuva ku itangira kugeza ku mperezo.

Indirimbo ye nshya ayishyize hanze nyuma yuko indirimbo ye ya mbere yari yaririmbye muri uru rurimi , Nina Siri, imaze kurebwa nabarenga Miliyoni 17 ku muyoboro wa YouTube gusa utabariyemo izindi mbuga Mbonyi acishaho indirimbo ze.

Nita Amini ni indirimbo y’iminota 13 n’amasegonga 4 itangira uyu muhanzi aririmba amagambo ari mururimi rw’igiswahili tugenekereje mu kinyarwanda agira ati ‘Ubu ndarahirirako nzazigera nizera izindi Mana, sinziyandurisha ibyo kurya by’ibwami, kandi sinzagura umugabane w’agakiza ibigezweho, nizeyeko ushoboye kunkiza, kandi niyo utankiza, sinzigera nizera ibigirwamana’ aya magambo niyo agize igice cya mbere cyiyi ndirimbo.

Muri iyi ndirimbo, aya mgambo akaba ayakurikiza ikorasi yiyi ndirimbo, tugenekeereje mu kinyarwanda aba agira ati ‘Ndabizi, nzanyura mu mazi n’umuriro, mu gicucu cy’urupfu, ariko nzaba ngufite, sinzatinya. Mana yanjye, umfata ukuboko, ukanturisha umutima, sinshidikanya, untwara ku mugongo wawe, ndabizi ko wakohereza ijambo ryawe guhindura byose byiza, ariko nubwo ibyo byose utabikora, Nzakomeza Nkwizere’

Iyi ndirimbo Israel Mbonyi ayisohoye mu gihe yamaze kwemeza amataliki y’igitaramo cye uyu mwaka, igitaramo tutashidikanyako kizitabirwa n’abanyamahanga batandukanye bavuye muri afurika y’uburasirazuba kubw’urukundo rwinshi tumaze kubona bamweretse ndetse nuko bakunze indirimbo ze.

Nubwo nta tangazo ribyemeza ryari ryasohoka, ariko uyu muhanzi yamaze kwemeza ko kuri Noheli azongera agataramira abakunzi be muri BK Arena nkuko byagenze umwaka ushize ubwo yanandikaga amateka yo kuba ariwe muhanzi wa mbere waruyujuje.

Umva indirimbo nshya ‘NITA AMINI ya Israel Mbonyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code