Nice Ndatabaye n’umuryango we bageze i Kigali mu myiteguro y’igitaramo kiri kuwa Gatanu

Umuramyi Nice Ndatabaye yamaze kugera i Kigali ejo hashize aho aje gutaramira abakunzi be kuri uyu wa Gatnu w’iki cyumweru kigiye gutangira.

Ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu nibwo Nice Ndatabaye n’umuryango we basesekaye i Kigali ku kibuga Mpuzamahanga i Kanoombe aje mu myiteguro y’igitaramo afite mu mpera ziki cyumweru kigiye gutangira.

Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi ba hano mu Rwanda ndetse n’umuhanzi wo muri Tanzania Dr Ipyana uherutse hano mu minsi ishize ubwo nabwo yari yatumiwe na Naomie na Merci mu gitaramo bari bafite.

Nice Ndatabaye azakorera iki gitaramo mu nyubako imaze kuyobokwa na benshi, Crown Conference Hotel, iri Nyarutarama, atumiramo abaramyi batandukanye nka ‘Savant Ngira, Bosco Nshuti, Ben na Chance ndetse na Dr Ipyana kuva muri Tanzania. Muri iki gitaramo ijambo ry’Imana rizigishwa na Apostle Daniel Ruhinda.

Ni igitaramo kirimo imyanya ibaze dore ko abantu 300 aribo bateganyijwe kuzabona imyanya kandi nabo babanje kwiyandikisha banyuze kuri *797*30# ariko bikazaba ari ubuntu nta kindi kiguzi bazasabwa.

Iki gitaramo yise ‘Intimate Worship’ kizatangira saa 5:00 z’umugoroba kandi azaba ari no gufatiramo amashusho y’indirimbo ze nshyashya.

Nice Ndatabaye n’umuryango we

Nice Ndatabaye yageze i Kigali mu myiteguro y’igitaramo cye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code