Mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa 23 nzeri, Moriox Media, companyi isanzwe izwiho gutunganya amashusho y’indirimbo z’ihimbaza Imana ndetse no kugira itsinda ry’abana babyina, yatanze amahirwe ku baririmbyi babanyempano ariko basa nkaho batari babona ubushobozi bwo gushyira ahagaragara impano zabo ibemerera kubakorera indiriimbo mu gihe baba batsinze igisa n’amarushanwa iyi companyi yatangije binyuze muri Moriox Music.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’iyi companyi, Steven Kayitare, yavuzeko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo gushimira Imana kubw’aho ibagejeje ndetse no kuba baherutse kuzuza abantu barenga ibihumbi 100 babakurikira ku muyoboro wabo wa YouTube (Yutubu).
Aganira na Nkundagospel, Kayitare yagaragaje uko amatora azakorwa nibyo bazagenderaho bahitamo abo banyempano. Yabitubwiye mu buryo bukurikira, yagize ati “Moriox Music kimwe mugice kigize Moriox Media nk’abantu bakora gospel twifuje gutanga umusanzu wacu tubinyujije mugikorwa cyo gufasha impano zabaramyi ni muri urwo rwego twateguye amarushanwa yo guhitamo abanyempano babiri bazakorerwa indirimbo,uwambere eshatu uwa kabiri imwe kwiyandikisha mumarushanwa ni ubuntu.
Yakomeje avuga kubisabwa kubashaka kwitabira aya marushanwa:
1.Ugomba kuba uri umuramyi
2.Ugomba kuba warakiriye Kristo
3.Ugomba gufata video na telephone yawe wifashishije ijwi ry’umwimerere nta handi hantu iryo jwi ryaciye haba muri studio cyangwa ahandi hatunganyiriza amajwi
4.Video igomba kuba iri hejuru yumunota umwe namasegonda atatu
5.Ugomba kwifata video utambitse Telephone yawe
6.Usabwe kohereza amaphoto abiri indende ningufi
Yasoje ikiganiro avuga ko video zizatoranywa zizashyirwa kumbunga nkoranyambaga za Moriox music kugirango amatora azabere muruhame.
Kubindi bisobanuro wabaandikira cyangwa ugahamagara kuri 0788377699 ni nayo nomero yoherezwaho ama video.