Chorale Abari mu Rugendo iyoboye urutonde rw’izizitabira igiterane cya EAR St. Paul Burambi

Chorale Abari mu Rugendo yashizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa korali zizaririmba mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge, cyateguwe n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Paruwasi ya Saint Paul Burambi.

Muri iki giterane cyitezweho kubohora benshi bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge, gushishikariza abantu iby’ubwami bw’Imana, ndetse no gutanga ubutumwa bwiza bw’ingoma ya Kristo Yesu, Chorale Abari mu Rugendo izasusurutsa abantu bazaba bacyitabiriye aho izabaririmbira zimwe mu ndirimbo ziri ku muzingo (album) yashize hanze witwa “Urakomeye Mana”.

Ku rutonde rwa korali zizitabira iki gitaramo hari kandi Chorale Rebanoni, yo muri Cyanika,  Chorale Yesu ari hafi, yo muri Rusagara, Chorale abategereje ndetse n’izindi nyinshi zambariye kubwiriza ubutumwa bwiza.

Iki giterane kizanitabirwa n’inzego bwite za leta kizabera mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Cyanika, ahazwi nko mu isanteri ya Nyagahinga, munsi y’ibirunga, tariki ya 17 Nzeri 2023. Biteganyijwe ko iki giterane kizatangira saa sita z’amanywa maze kirangire nimugora saa kumi n’imwe.

Amakuru yizewe agera kuri Nkundagospel avuga ko muri iki giterane hazanakusanywa inkunga yo gutangira abatishoboye ubwishingizi mu kwivuza bizwi nka mituweri.

Niba ushaka kumenya byinshi kuri Chorale Abari mu Rugendo wakanda kuri iyi link

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code