Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ngo “Shalom Gospel Festival” mu gukomeza gukumbuza abantu bazitabira iki gitaramo ko bazahura n’ibihe byiza byo gusaba n’Imana no kuririmbirwa indirimbo zihumuriza imitima bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ngo “Yasannye umutima yuje amagambo ahumuriza abababaye.
Iyi ndirimbo nshya ya Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge irimo amagambo akomeye kandi akora ku mutima w’umuntu wese wihebye cyangwa wiganyiriye kubera ibibazo by’iy’isi ,wumvishe nkaho baririmba bagira bati:”Muze mwese turirimbire Uwiteka duhanike amajwi tuvuga ibyiza yadukoreye,yasannye umutima wanjye ugiye gusenyuka ndabyibutse,Mutima wanjye we turagara uririmbe”.
Bakomeza bagira bati:”Abakomeye n’aboroheje ,tubivuge,duhanike amajwi tuvuge ibyiza yadukoreye,abo yakijije twari dupfuye tubivuye duhanike amajwi tuvuge ibyiza yadukoreye.Yumvishe kuniha kw’imbohe ,abohora abategekewe,yaguranye urupfu arusimbuza ubuzima,yadukijije amaboko y’umwanzi adusumiye”.
Tuganira n’ubuyobozi bw’iyi Korali bavuzeko iyi ndirimbo bayishyize hanze kugira ngo ikomeze ihumurize abantu ndetse inabafashe kurushaho kwibutsa abantu ko iyi Korali ifite igitaramo gikomeye muri BK Arena kandi ko imyiteguro bayigeze kure kuburyo bizeye badashidikanya ko abazakitabira bazahura n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana biri kurwego rwo hejuru muri Shalom Gospel Festival.
Twibutse ko iki gitaramo k’imbasturamugabo cyatumiwemo umuririmbyi ukunzwe na benshi ariwe Israel Mbonyi by’umwihariko akaba atumiwe nyuma y’uko iyi nyubako ya BK Arena aherutse kuyitaramiramo akandika amateka yo kuzuza iyi nyubako ijyamo ibihumbi 10 by’abantu.
Giteganyijwe kuba ku wa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena guhera Saa Sita z’amanywa imiryango ikazaba ifunguye. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ubuntu.