Impamvu y’ihagarikwa ry’igiterane cyari cyatumiwemo abarimo Israel Mbonyi i Musanze

Igiterane mpuzamahanga cy’ububyutse cyari cyateguwe n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyira byari byitezwe ko kizamara iminsi ine kibera mu Karere ka Musanze cyahagaritswe bitunguranye.

Iki giterane cyari cyatangiye ku wa 24 Kanama 2023 byari byitezwe ko kizarangira ku wa 27 Kanama 2023, kikaba cyari gihuje abakirisitu barenga ibihumbi bitanu, bagombaga kumara iminsi ine mu masengesho y’ububyutse.

Umwe mu bari muri iki giterane waganiriye na IGIHE, yavuze ko abakirisitu barenga 5000 ari bo bari bakoraniye muri iki giterane cyane ko aba ari bo bari babaruwe kuko bagaburirwaga ndetse bakanacumbikirwa n’Itorero rya Angilikani.

Ni igiterane cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi, Mass Choir na Upendo Choir yo muri Tanzania cyari cyanatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye.

Cyari igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Yesu aramubwira ati ’ni njye nzira y’ukuri n’ubugingo ntawe ujya kwa Data ntamujyanye’.”

Iki giterane cyaberaga muri Muhabura Integrated Polytechnic College cyatangiraga saa Mbiri za mu gitondo kikarangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Uwaduhaye amakuru yakomeje ati “Ni igiterane cyarimo abantu barenga ibihumbi bitanu, aba ni abo twabaruye baryaga bagaburiwe n’itorero kuko amafaranga yo kubatunga yateguwe, babaga hano abasigaye bari barashakiwe amacumbi.”

Avuga uko igiterane cyahagaritswe yagize ati “Njye nagiye kubona mbona ubuyobozi bw’Itorero busabye ko hagabanywa imiziki, nyuma haza gufatwa icyemezo cyo kuzimya ibikoresho burundu.”

Israel Mbonyi wari wacurangiye abari bakoraniye muri iki giterane, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2023 yagombaga gusubirayo nyuma ya saa Sita, ahageze asanga ibyuma babizimije na we afata icyemezo cyo kwitahira i Kigali.

Si Israel Mbonyi gusa kuko n’abakirisitu bategereje ko igiterane gisubukurwa baraheba bafata icyemezo cyo kwitahira.

Iki giterane cyaberaga mu Karere ka Musanze ni kimwe mu byo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Kanama mu 2023, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa, rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga, urwiga mu Rwanda mu mashuri mpuzamahanga ndetse n’urwitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yerekezaga i Nkumba mu Karere ka Musanze ahabereye uyu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa yanyuze ku bantu bari mu masengesho.

Ati “Niba ari ugusenga turasenga cyane, twirirwa dusenga cyane n’ubu nza hano hari ahantu numvise abantu basakuza cyane, barambwira ngo bari mu giterane, ndavuga nti igiterane cyo kugira gute? Bambwira ko ari igiterane cy’abanyamasengesho ngo kigomba kumara ibyumweru kikazarangira ahari ku itariki 29. Ni byiza ko abantu babona umwanya wo kwisanzura bagakora ibyo bashaka.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo gusenga ari uburenganzira bw’abantu, bakwiriye no kwibaza icyo bibamarira mu bijyanye n’iterambere.

Ati “Ariko njye iyo numvise nk’ibyo ndabaza nti ibi biradufasha kugera he? N’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere. Kubyitabira ukajyayo ugasenga ukamara amasaha 24 ku munsi ariko njye ndenga aho nkabanza nti haravamo iki, kuri wowe, kuri njye no ku bandi bose muri rusange.”

Yagaragaje ko mu byo Abanyarwanda baba bakora byose birimo n’uku gusenga cyangwa kurema amasoko bakwiriye kuzirikana iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code