Indonesia: Abayisilamu bigaragambije bamagana iyubakwa ry’urusengero rw’Abakristo

Abaturage b’Abayisilamu bo mu gace ka Banyuanyar muri Indonesia bakoze imyigaragambyo bamagana umugambi wo kubaka urusengero rw’Itorero rya GKJ (Gereja Kristen Jawa), bavuga ko ritarabona ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko.

Abigaragambya bavuze ko bafite impungenge ko iryo torero ryakoresha inyubako nshya mu bikorwa byo gukwirakwiza ukwizera kwa Gikristo mu Bayisilamu, ndetse banagaragaza ko urusengero ruteganyijwe kubakwa hafi y’umusigiti.

Ku ruhande rw’itorero, abayobozi bavuga ko gahunda yo gushaka ibyangombwa yatangiye kuva mu 2023, ariko igenda itinda kubera inzitizi z’ubuyobozi n’amatora yabaye muri icyo gihugu. Bavuga kandi ko bamaze kuzuza ibisabwa n’amategeko birimo umubare w’abakristo bazajya bahasengera n’abaturage babishyigikiye.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabye impande zombi gukomeza ibiganiro no gukurikiza amategeko agenga iyubakwa ry’insengero. Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bari inyuma y’iyo myigaragambyo bashobora kuba atari abaturage baho ahubwo ari amatsinda atihanganira andi madini.

Imiryango iharanira ubwisanzure mu myemerere yavuze ko ikibazo nk’iki gikunze kugaragara muri Indonesia, aho usanga rimwe na rimwe n’amadini yujuje ibisabwa n’amategeko akomeza guhura n’inzitizi mu kubaka aho asengera.

More From Author

Nyuma y’uko imyanya y’ubuntu yuzuye, hatangajwe ibiciro by’amatike yo kwitabira “In Christ Now Worship Experience”

i Burayi: Ihuriro ry’Abavugabutumwa ryamaganye igitero cya misile cyangije ikigo cy’abihayimana i Kyiv kikica abantu 9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *