Abategura igiterane gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “In Christ Now Worship Experience” batangaje ibiciro by’amatike azifashishwa n’abifuza kwitabira iki gikorwa nyuma y’uko imyanya y’ubuntu yari yarateganyijwe mbere yamaze kuzura.
Iki giterane giteganyijwe kuba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, kikaba kiri gutegurwa na René na Tracy, bamwe mu baramyi bazwi cyane mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abategura iki gikorwa, hatangajwe ko abazitabira bazagura amatike ya 10,000 Frw cyangwa 25,000 Frw, bitewe n’icyiciro bahisemo. Ibi bibaye nyuma y’uko imyanya y’ubuntu yari yarahawe abantu ku mahirwe yo kwiyandikisha mbere y’igihe yuzuye.
Abategura bavuga ko iki giterane kigamije guhuriza hamwe abakristo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya kugira ngo basengere hamwe ndetse banahimbaze Imana mu mwuka umwe.
Abifuza kugura amatike basabwe gukoresha uburyo bwatangajwe burimo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money cyangwa gukoresha kode zabugenewe zatanzwe n’abategura iki gitaramo.
MoMo Pay: 250 946 073 960 MoMo Pay: 250 766 538 759 Cyangwa bakifashisha kode ya USSD: *550*2*39#
Mu gihe imyiteguro ikomeje, abategura bakomeje gushishikariza abantu kugura amatike hakiri kare kugira ngo birinde kubura imyanya, cyane cyane ko ubushake bwo kwitabira iki giterane bukomeje kwiyongera uko umunsi wacyo ugenda wegereza.
Iki giterane kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, aho abazacyitabira bategerejwe kuzagira umwanya wihariye wo kuramya, guhimbaza no gusabana mu kwizera.

