Impamvu 10 zagutera kwitabira igitaramo Halal Afrika, kigiye kubera muri BK Arena.

Abakunzi ba Gospel mu Rwanda bafite amahirwe yo kwitabira HALAL AFRIKA, igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026, kigahuriza hamwe abahanzi n’amatsinda atandukanye mu gikorwa cyibanda ku guhimbaza Imana no guteza imbere umuziki wa Gospel nyafurika.

Dore impamvu 10 zagutera kwitabira iki gitaramo:

1. Kubona abahanzi bakomeye ku rubyiniro rumwe
HALAL AFRIKA izahuriza hamwe amazina akomeye muri Gospel, arimo Israel Mbonyi, Ben & Chance, True Promises na Joe Mettl, n’abandi benshi bazaturuka mu buhugu bitandukanye bya Afurika. Kuri benshi, kuzabona aba bahanzi bose mu gitaramo kimwe ni amahirwe adasanzwe.

2. Umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana
Iki gitaramo ntigishingiye ku myidagaduro gusa. Ni umwanya wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, ku buryo abazakitabira bazashobora kuhakura imbaraga nshya mu kwizera kwabo.

3. Kumenya umuziki wa Gospel wo mu bice bitandukanye bya Afurika
Kuba harimo abahanzi bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bizaha abazitabira amahirwe yo kumva uburyo Gospel ikorwa mu bice bitandukanye bya Afurika.

4. Gusobanukirwa igitekerezo n’Icyerekezo cya HALAL AFRIKA
HALAL ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura “Praise” Abazitabira iki gitaramo bazabona umwanya wo gusobanurirwa neza igitekerezo cyihishe inyuma ya HALAL AFRIKA, inkomoko yacyo ndetse n’icyerekezo cy’uyu mushinga. Ni amahirwe yo kumenya icyo HALAL AFRIKA igamije n’impamvu yashyizweho, aho kuba igitaramo cyo kwishimira umuziki gusa.

5. Live Recording
Igitaramo kizaba ari n’umwanya wo gufata amashusho n’amajwi mu buryo bwa Live Recording. Abazacyitabira bazagira amahirwe yo kuba bahari imbonankubone, bakabona uko iki gikorwa gikorwa, ibi bizatuma bagira uruhare mu gukora amashusho azakomeza kubaho nk’urwibutso rw’uyu munsi n’iki gikorwa.

6. Gushyigikira impano zo kuramya no guhimbaza Imana
Kwitabira ibitaramo nk’ibi ni uburyo bwo gushyigikira abahanzi n’amatsinda bakoresha impano zabo mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.

7. Gusangira umwanya n’abandi bakunzi ba Gospel
Ni giraramo kizahuriza hwamwe abakunzi b’ ubuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,ibi bizatuma habaho gusangira ibyishimo no kubaka ubusabane mu buryo bwihariye.

8. Kwitabira igikorwa gifite isura nyafurika
HALAL AFRIKA ntireba ku Rwanda gusa. Igitekerezo cyayo niguhuriza hamwe impano n’ubutumwa biva mu bice bitandukanye bya Afurika, bigatanga ishusho y’ubumwe binyuze mu muziki.

9. Kubyungukiramo mu buryo bw’umwuka
Ku muntu uri mu bihe byo gushaka Imana, ni gitaramo kizamufasha mu kumukomeza mu kwizera, indirimbo n’ubutumwa bizaba muri iki gitaramo bishobora kumuha umwanya wo gutekereza no kwegera Imana.

10. Kuba igice cy’amateka ya Gospel nyafurika
Kwitabira HALAL AFRIKA si ukujya mu gitaramo gusa; ni no kuba umwe mu bazaba bahari mu gikorwa gihuza abahanzi, abakunzi ba Gospel n’umuco wo guhimbaza Imana mu ishusho yagutse ya Afurika.

HALAL AFRIKA iteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026

More From Author

Beula Choir yibukije abantu ko “Yesu Kristo” ari umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

Apotre Gitwaza yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza nyuma y’amagambo yanenzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *