Nyuma y’igihe kitari gito itegerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, New Melody Choir igiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘Selah Concert III’, kizahuza abaririmbyi bayo n’abandi bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Mu bazacyitabira harimo abahanzi Papi Clever na Dorcas, bazafatanya na New Melody Choir mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
‘Selah Concert III’ igarutse nyuma y’igihe kirekire, kuko igitaramo giheruka muri uru ruhererekane cyabaye mu 2018. Ibi bituma igitaramo giteganyijwe muri uyu mwaka kiba umwanya udasanzwe wo kongera guhura n’abakunzi b’iyi korali, nyuma y’imyaka isaga umunani.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 30 Kamena 2026, Neema Marie Jeanne, umwe mu bagize New Melody Choir, yavuze ko kugaruka kwa Selah nyuma y’igihe kirekire no kuba itsinda ryarahindutse ari bimwe mu bizatuma iki gitaramo kigira umwihariko.
Yagaragaje ko kuva mu 2018, korali yagize impinduka zitandukanye, haba mu bayigize, mu mikorere ndetse no mu iterambere ry’ubumenyi bw’umuziki n’imibanire yabo n’Imana.
Ati: “Imyaka ishize nta Selah ibaye ni myinshi, uwo ni umwihariko wa mbere. Abantu bazaboneka muri Selah ni bashya, itsinda ryabaye rishya.”
Yakomeje asobanura ko iri tsinda ryateye imbere mu buryo butandukanye, ku buryo abazitabira igitaramo bazabona isura nshya y’ibyo New Melody Choir imaze kugeraho.
New Melody Choir ibarizwa muri New Melody Industries, ikaba igizwe n’abaririmbyi bakomoka mu matorero atandukanye ya Gikristo. Mu mazina azwi ayigize harimo Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza, Esther, Bosco Nshuti na Emelyne Penzi, hamwe n’abandi.
Iyi korali imaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi ba Gospel, zirimo “Yarambabariye”, “Ndakwiringiye”, “Imana Ntisinzira”, “Ndashimira Umwami”, “Haleluya”, “Soko y’Ibyishimo”, “Nuzuye Ibyishimo”, “Yego”, “Uhembuwe” na “Imbabazi”.
Uretse ibikorwa by’umuziki, New Melody Choir inazwiho ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza, birimo gusura abarwayi mu bitaro, aho ibagezaho ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo.
Abategura Selah Concert III batangaje ko imyiteguro y’iki gitaramo irimbanyije, banizeza abazacyitabira ko hari byinshi bishya byateguwe bizatuma bagira ibihe byihariye byo guhimbaza Imana.
Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wo kongera guhura kw’abakunzi ba New Melody Choir n’abandi bakunda umuziki wa Gospel, kikaba kizaba ku wa 8 Ugushyingo 2026 muri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa.











