Sam Shalo yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya “Unjyimbere”

Umuhanzi Sam Shalo uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ukorera umuziki ku mugabane w’u Burayi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Unjyimbere”, anatangaza ko ari mu myiteguro yo kumurika album nshya yitiriye iyo ndirimbo. Yanahishuye uko yabonye izina rya Sam Shalo, avuga ko ryaturutse mu bihe by’amasengesho.

Sam Shalo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Guma mu Mwuka”, yavuze ko indirimbo “Unjyimbere” igamije kwibutsa abantu ko Imana ari yo ikwiye kubayobora mu buzima, cyane cyane mu bihe bikomeye. Yagaragaje ko iyo Imana iri imbere y’umuntu, nta cyamubuza gukomeza urugendo ayobowe na yo.

Mu kiganiro yagiranye na Uwifashije Frodouard, wa Trinity for Support gikurikirana ibikorwa bye, Sam Shalo yasobanuye ko izina “Shalo” rikomoka ku ijambo “Shalom”, risobanura amahoro. Yavuze ko yaribonye mu gihe yari mu masengesho akomeye, yumva ijwi rimubwira riti: “Shalom Sam, Umwami Yesu Kristo azaza.”

Ku mashusho y’indirimbo “Unjyimbere”, uyu muhanzi agaragara ku musozi afite igikoresho cya muzika. Yasobanuye ko aho hantu hamwibutsa amasengesho yigeze gusengera i Kanyarira n’ibigeragezo Imana yamufashijemo. Yavuze ko yashakaga kugaragaza ko agikomeje kugendera mu nzira y’Imana kandi ko atibagiwe ibyo yamukoreye.

Sam Shalo yavuze ko ubutumwa atanga muri “Guma mu Mwuka” na bwo bugikomeje kumuranga, aho asaba abakristo gukomeza kuba indahemuka ku Mana aho bari hose, nubwo bahura n’ibigeragezo. Yatanze urugero rwa Daniyeli na bagenzi be Saduraka, Meshaki na Abedenego, bakomeje gukiranuka nubwo bari mu gihugu cy’amahanga.

Uyu muhanzi yanagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima, avuga ko atazigera yibagirwa Imana yamutoranyije akiri muto, ikamurokora urupfu rukomeye mu Rwanda, ikamurinda mu bindi bihe yanyuzemo muri Afurika ndetse no mu buzima bwe bwo ku mugabane w’u Burayi.

Ku bijyanye n’imishinga ye mishya, Sam Shalo yatangaje ko agiye gukomeza gusohora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi ko ari hafi kumurika album ye nshya yise “Unjyimbere”.

Yasabye abakunzi be n’abakristo muri rusange gukomeza kubaho mu mwuka, kwezwa no kwihanganira ibihe bikomeye, bibuka ko bagomba guhora biteguye kugaruka kwa Yesu Kristo.

Sam Shalo ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamamaye cyane mu ndirimbo “Guma mu Mwuka”. Akorera umuziki ku mugabane w’u Burayi, aho akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bye.

More From Author

Amazing Grace Choir yasubiyemo indirimbo “Ibuye Rizima” yakunzwe kuva mu myaka 15 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *