Suwede yashyize hanze Bibiliya nshya y’Isezerano Rishya nyuma y’imyaka 500

Igihugu cya Suwede cyashyize hanze ubuhinduzi bushya bw’Isezerano Rishya rya Bibiliya, bwiswe NT 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 500 ishize Isezerano Rishya ribanje gucapirwa mu rurimi rw’Igisuwede.

Ubwo buhinduzi bwatangijwe ku wa 24 Nzeri 2026, mu imurikagurisha ry’ibitabo ryabereye i Gothenburg. Ni ubwa mbere kuva mu 1981, Umuryango wa Bibiliya muri Suwede ushyize hanze ubuhinduzi bushya bw’Isezerano Rishya.

NT 2026 si ugukuramo amagambo yarasanzwe, ahubwo ni ubuhinduzi bushya bwakorewe ku nyandiko z’umwimerere z’Ikigereki, bugamije gukoresha ururimi rw’Igisuwede rukoreshwa muri iki gihe.

Ibi byakozwe, n’ abahanga mu bya Bibiliya n’abasomyi batandukanye, kugira ngo ubuhinduzi bushya burusheho kumvikana kandi bwifashishwe mu nsengero, amashuri no mu matsinda yigisha Bibiliya.

Umuryango wa Bibiliya muri Suwede watangaje ko ubu buhinduzi bwamaze kwemezwa, aho Iyi Bibiliya izasohoka mu nyandiko 60 zitandukanye.

Ku Cyumweru kibanziriza Noheli, ari na cyo gitangiza igihe cyo kwitegura kwizihiza ivuka rya Yesu Krist” Itorero rya Suwede riteganya gutanga kopi 200.000 ku bazitabira amateraniro mu gihugu hose.

“Ibi bibaye mu gihe abantu benshi muri Suwede barushaho kugaragaza inyota yo kumenya Bibiliya no gusobanukirwa imyemerere ya Gikristo.”

More From Author

Shaddyboo yavuze ko Ubukristo budakwiye gufatwa nk’idini ry’Abazungu

Amazing Grace Choir yasubiyemo indirimbo “Ibuye Rizima” yakunzwe kuva mu myaka 15 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *