Amazing Grace Choir yasubiyemo indirimbo “Ibuye Rizima” yakunzwe kuva mu myaka 15 ishize.

Korali Amazing Grace Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Kabuga yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibuye Rizima”, ishingiye ku butumwa bwo muri Bibiliya buboneka muri 1 Petero 2:5, bwibutsa abakristo ko Yesu Kristo ari we buye rizima bagomba kwishingikirizaho mu buzima bwa buri munsi, bayobowe n’Umwuka Wera.

Ni ndirimbo yongeye gusubirwamo mu buryo bugezweho bwa (Live Recorded) aho amajwi n’amashusho biba ifatirwa mu gihe kimwe kandi mu mwanya umwe. Amazing Grace bavuga ko basubiyemo iyi ndirimbo bitewe n’ibyifuzo by’abakunzi bayo, aho iyi ndirimbo yahembuye imitima y’abatari bake kuva mu myaka 15 ishize.

Bakomeza bavuga ko gusubiramo iyi ndirimbo biri mu ntego zayo zo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bugere ku bantu benshi.

Amazing Grace Choir iyobowe na John Mugiraneza, yatangiye mu mwaka wa 2008, ishingwa n’abanyeshuri basengeraga muri ADEPR Kabuga, ubwo babonaga ko hakenewe korali y’urubyiruko. Yatangiye igizwe n’abantu umunani, ariko kuri ubu imaze kwaguka aho ifite abaririmbyi barenga 140.

Mu myaka imaze ikora, iyi korali yakoze ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa no gufasha abatishoboye, birimo kwishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza, gufasha abana kwiga, kwishyurira bamwe imyuga yabafasha kwihangira imirimo no gusura abarwayi mu bitaro.

Mu bijyanye n’umuziki, Amazing Grace Choir imaze gukora album ebyiri. Iya mbere yari igizwe n’indirimbo umunani z’amajwi, mu gihe album ya kabiri yatangiye gukorwaho muri uyu mwaka ikaba izaba igizwe n’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Iyi korali yasabye abakunzi bayo gukomeza kuyishyigikira, kuyigezaho ibitekerezo no gusangiza abandi indirimbo zayo, kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukomeze kugera kure binyuze mu muziki.

More From Author

Suwede yashyize hanze Bibiliya nshya y’Isezerano Rishya nyuma y’imyaka 500

Sam Shalo yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya “Unjyimbere”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *