Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko amatike y’igitaramo cye ngarukamwaka yise ‘Icyambu Live Concert 5’ yamaze kujya hanze, asaba abakunzi be n’abandi bazifuza kwitabira iki gitaramo kuyagura hakiri kare.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 25 Ukuboza 2026, kizabera muri BK Arena i Kigali, aho imiryango izafungurwa saa kumi z’umugoroba (4:00 PM), mu gihe igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri (6:00 PM).
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Israel Mbonyi yamenyesheje abakunzi be ko amatike yamaze kuboneka, abasaba kuyagura binyuze ku rubuga rwa Ticqet cyangwa bakoresheje uburyo bwo kuyagura kuri telefoni.
Amatike yashyizwe mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyanya umuntu azicaramamo muri BK Arena, aho igiciro gito ari amafaranga y’u Rwanda 15,000, mu gihe igiciro cyo hejuru ari 100,000 Frw.
Ibiciro byashyizwe hanze bigaragaza ko itike ya Upper Seating ari 15,000 Frw, End Zone ikaba 25,000 Frw, Lower Bowl ikaba 35,000 Frw, mu gihe ikindi cyiciro ari 50,000 Frw.
Ku bashaka imyanya yo hasi hafi y’ahazabera igitaramo, itike ya Standard Floor igura 70,000 Frw, mu gihe iya Premium Floor ari 100,000 Frw.
Abifuza kugura amatike bashobora kubikora banyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa bagakanda *513*01*01# bagakurikiza amabwiriza bahabwa.
‘Icyambu Live Concert 5’ ni igitaramo cya Israel Mbonyi kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, kikaba kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kizaba ku munsi wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2026, muri BK Arena, kikaba gitegerejwe n’abakunzi b’uyu muhanzi umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

