Beula Choir, korali imaze imyaka isaga 25 ikora umurimo wo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bw’Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yesu Kristo’, igamije kwibutsa abantu imbaraga n’ubudasa bya Yesu Kristo.
Mu kiganiro twagiranye na Ngabo Jules, Perezida wa Beula Choir, yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu kwizera Yesu Kristo mu bihe byose, kuko ari umufasha uboneka mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye.
Yagize ati: “Ubutumwa nyamukuru twashatse kugeza ku bayumva ni ukugaragaza imbaraga ziri muri Yesu Kristo no kumwizera mu bihe byose umuntu yaba arimo, kuko ari umufasha uboneka mu bihe byose.”
Beula Choir ivuga ko yahisemo kwibanda kuri Yesu Kristo kuko ari we “nzira y’ukuri n’ubugingo”, kandi ko muri iki gihe abantu bakeneye kongera kwibutswa umwihariko n’ubudasa bwa Kristo.
Ngabo Jules yavuze ko umuntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege ashobora gukura muri iyi ndirimbo ubutumwa bumwibutsa ko Yesu Kristo ashoboye byose, bityo akomeza kumwizera haba mu bihe byiza cyangwa mu bigoye.
Iyi ndirimbo kandi ngo itandukanye n’izindi Beula Choir yasohoye mbere, kuko yibanda ku guhamya ukwizera nyakuri gushingiye ku mirimo ikomeye Kristo akora.
Beula Choir yatangiye mu 1999, ikorera mu itorero ryahoze ari Rwintare ryakoreraga muri Paruwasi ya Kimihurura, ubu rikaba ari Itorero rya ADEPR Kimihurura muri Paruwasi ya Gasabo. Kugeza ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi barenga 60.
Perezida wayo yavuze ko nubwo iyi choir imaze imyaka isaga 25 ivutse, umubare w’abaririmbyi wagiye uhinduka bitewe n’impinduka zitandukanye zabaye mu itorero.
Nyuma yo gusohora ‘Yesu Kristo’, Beula Choir irateganya gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo, aho ifite n’izindi ndirimbo iri gutegura izagenda ishyira hanze mu minsi iri imbere.


