Korali Salemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabuga, yanyuze benshi mu gitaramo cyayo cya mbere yakoreye muri Dove Hotel, aho abitabiriye basangiye ibihe by’umuziki, kuramya no guhimbaza Imana. Iyi korali yatangaje ko iki gitaramo ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi iteganya mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo wayo.
Igitaramo cyiswe “Number One Worship Experience” cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri Dove Hotel, gihuriza hamwe abaririmbyi, abakristo, inshuti za Korali Salemu ndetse n’abantu batandukanye bari baje gushyigikira uyu murimo.
Muri iki gitaramo, Korali Salemu yaririmbiyermo indirimbo zakunzwe mu myaka yashize ndetse n’iziri kuri album yayo nshya, aho abitabiriye batagiye kureba igitaramo gusa, ahubwo banagize uruhare mu ndirimbo no mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Senior Past Isaei Ndayizeye, ndetse n’abandi bayobozi, abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Korali Salemu yagaragaje ubuhanga mu kuririmba no mu gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo, bituma abari muri Dove Hotel bafatanya na yo kuramya no guhimbaza Imana.
Abitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’imyiteguro y’igitaramo, imiririmbire y’abagize korali ndetse n’uburyo ibihangano byagejejwe ku bari aho.
Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma igitaramo kigenda neza, avuga ko kuba barakoreye igitaramo muri Dove Hotel ku nshuro ya mbere ari ishema rikomeye kuri bo.
Ati: “Abaririmbyi, abakristo, abadasengera muri ADEPR Kabuga, mwadukoze ku mutima. Abaterankunga bacu n’inshuti zacu, nta kindi twababwira kiruta kubasabira umugisha ku Mana.”
Niyorembo yavuze ko bishimiye cyane uburyo Imana yabanye na bo muri iki gitaramo, ndetse ko “Number One Worship Experience” yabaye umwanya wo gusangira n’abitabiriye ibihe byo kwegera Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.
Ati: “Twagize ibihe byiza byo guhemburwa n’ijuru. Imana ibahe umugisha ku bw’uburyo bwose mwadufashije. Nta rindi jambo dufite uretse iryo gushima. Turabakunda cyane.”
Kundwa Events yashimiwe uruhare yagize
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Kundwa Events, umuryango w’Abakristo ufasha amakorali n’insengero gutegura ibitaramo ndetse no guteza imbere ibikorwa by’umuziki wa Gospel.
Prince Shumbusho, umuyobozi muri Kundwa Events, yavuze ko banyuzwe n’uburyo ubufatanye bwabo na Korali Salemu bwagenze, ashimangira ko abitabiriye bahawe igitaramo cyari gifite ireme.
Ati: “Abitabiriye igitaramo babonye ibintu byiza, harimo ‘sound’ nziza, abaririmbyi baririmba neza, ndetse n’amashusho yafashwe agaragara neza cyane.”
Shumbusho yavuze ko Kundwa Events idakorana na Korali Salemu gusa, ahubwo ko ifatanya n’andi makorali menshi hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gufasha amakorali n’insengero gutegura ibikorwa byiza no guteza imbere umurimo w’Imana.
Ubu bufatanye bugamije gutuma abahanzi n’amakorali ya Gospel babona uburyo bwiza bwo kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi, haba mu bitaramo ndetse no mu bindi bikorwa by’umuziki wa gikristo.
Korali Salemu imaze imyaka 22 mu murimo
Korali Salemu yatangiye mu mwaka wa 2004, ubwo abantu batanu bagize igitekerezo cyo gushinga indi korali yari gukurikira korali nkuru yari isanzwe iriho.
Mu myaka 22 imaze ikora umurimo w’Imana, Korali Salemu yagiye yaguka ndetse ubu ifite abaririmbyi 187 b’ingeri zitandukanye.
Iyi korali kandi imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’amashusho. Album ya mbere yasohotse mu 2015, iya kabiri isohoka mu 2022, mu gihe iya gatatu yasohotse mu 2025.
Album yabo nshya igizwe n’indirimbo 10, muri zo esheshatu zimaze gushyirwa hanze, mu gihe izindi zikiri mu nzira yo kugeza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel.
“Number One Worship Experience” si iherezo
Nyuma y’igitaramo cya mbere bakoreye muri Dove Hotel, Korali Salemu yatangaje ko itagamije guhagararira aho, ahubwo ko ifite gahunda yo gukomeza gutegura ibikorwa bitandukanye bizafasha mu guteza imbere umurimo w’Imana no kugeza ubutumwa bw’indirimbo zayo ku bantu benshi.
Igitaramo cya “Number One Worship Experience” cyabaye umwanya wo kwishimira urugendo Korali Salemu imaze imyaka irenga 20 ikora, ariko nanone kiba intangiriro y’urundi rugendo rushya rwo gukomeza gukorera Imana binyuze mu muziki.
Ku bakunzi b’umuziki wa Gospel n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’iyi korali, ibizakurikiraho byitezweho gukomeza kugaragaza ubuhanga bw’abaririmbyi bayo ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zabo.




