Itsinda rya Elayone Music ryateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “None Urabikoze Worship Concert”, kizabera kuri Expo Ground Gikondo.
Ni gitaramo bitegenyijwe ko kizaba ari ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda (3:00 PM), aho abazakitabira bazagira umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.
Elayone Music yatangaje ko iki gitaramo kizibanda ku nsanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yesaya 43:19 aho hagira hati” Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.
Abateguye iki gitaramo batangaje ko kwinjira ari ubuntu, bityo abantu batandukanye bakaba batumiwe kuzitabira muri uyu mwanya mwiza wo kuramya Imana no kuyihimbaza.
“None Urabikoze Worship Concert” ni kimwe mu bikorwa Elayone Music izakoresha mu guhuza abaramyi n’abakunda umuziki wo kuramya Imana.

