Ubukristo ntibugaragarira gusa mu kujya mu rusengero, kuririmba indirimbo zo kuramya cyangwa kuvuga ko umuntu akurikira Yesu Kristo. Ni ubuzima busaba umuntu guhitamo buri munsi ibimwegereza Imana no kwitandukanya n’ibimukururira kure yayo.
Bibiliya igaragaza ko umukristo agomba kuba maso ku bintu bishobora kwangiza umubano we n’Imana, kuko hari ibyaha bishobora gutangira bisa n’ibintu bito ariko bikagenda bikura kugeza ubwo bigira ingaruka ku mibereho yose y’umuntu.
Dore ibintu bitanu umukristo akwiriye kwirinda no kugendera kure.
1. Ubusambanyi n’irari ry’umubiri
Ubusambanyi ni kimwe mu bintu bikomeye cyane Bibiliya isaba abakristo kwirinda. Ntabwo bireba gusa gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bunyuranyije n’ubushake bw’Imana, ahubwo binareba no kugaburira irari ribi mu bitekerezo no mu byo umuntu areba.
Yesu yigishije ko icyaha gishobora gutangirira mu mutima mbere y’uko kigaragara mu bikorwa. Ni yo mpamvu umukristo adakwiriye gutegereza ko agera aho akora icyaha ngo abe ari bwo atangira kukirwanya.
Kubigendera kure bisaba kumenya ibintu bishobora gutuma umuntu agera ku cyaha cy’ubusambanyi, kubyirinda hakiri kare no kugira ubushishozi ku byo umuntu areba, yumva ndetse n’abantu yegera.
Umukristo kandi akwiriye kumenya ko kugwa mu bishuko ubwabyo bitamugira umunyabyaha; ikibazo kiba iyo umuntu abihaye umwanya, akabigaburira umubiri cyangwa akabyemera kugeza ubwo bimuyobora.
2. Gukunda amafaranga n’umururumba w’ubutunzi
Gukunda amafaranga ubwabyo si icyaha, kandi gukora ugashaka gutunga no gutera imbere si bibi. Ikibazo gitangira iyo ubutunzi bufashe umwanya w’Imana mu mutima w’umuntu.
Umuntu ashobora gutangira gukunda amafaranga ku buryo yemera kubeshya, kuriganya, guhemukira abandi cyangwa gukora ibinyuranyije n’indangagaciro ze kugira ngo ayabone.
Bibiliya ituburira ku rukundo rw’amafaranga, kuko rushobora gutuma umuntu ava ku Mana buhoro buhoro.
Umukristo akwiriye gukora, gushaka iterambere no gukoresha neza ibyo afite, ariko amafaranga ntabe yo ahinduka ikigenderwaho cya mbere mu buzima bwe. Imana igomba gukomeza kuba iya mbere.
3. Inzangano, inzika no kutababarira
Hari igihe umuntu akorerwa ikintu kimubabaza cyane, bigatuma agumana uburakari cyangwa inzika igihe kirekire. Nubwo kubabara ari ibisanzwe, umukristo ahamagarirwa kutemera kuganzwa no kugira nzika imutwara.
Kutababarira bishobora gutuma umuntu ahora atekereza ku kibi yakorewe, akifuza kwihorera cyangwa akishimira kubona uwamubabaje agize ibibazo.
Yesu yashimangiye cyane akamaro ko kubabarira. Kubabarira ntabwo bivuze kwemeza ko ikibi umuntu yakugiriye ari cyiza, cyangwa kwirengagiza akarengane. Ahubwo ni ukwanga gukomeza kubaho uyobowe n’inzika no kwihorera.
Umukristo akwiriye kwiga gushyira ibikomere bye imbere y’Imana, agashaka gukira mu mutima aho kubigumana kugeza ubwo bihinduka urwango.
4. Ubwibone no kwishyira hejuru
Ubwibone ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza cyane ubuzima bw’umwuka kuko umuntu wibona nk’uwihagije ashobora kugera aho atakumva inama, atemera gukosorwa ndetse akanumva ko atagikeneye Imana nk’uko bikwiye.
Umuntu ashobora kuba afite amafaranga, amashuri, impano, umwanya cyangwa icyubahiro mu bantu, ariko ibyo byose ntibigomba gutuma yibagirwa ko ibyo afite bishobora gutakara.
Kwicisha bugufi ntibisobanura kwitesha agaciro. Ni ukumenya agaciro kawe ariko ukamenya ko abandi na bo bafite agaciro, kandi ukemera ko hari ibyo utazi ndetse ko ushobora gukosorwa.
Umukristo ukura mu mwuka agomba kugira umutima witeguye kwigishwa no gukosorwa.
5. Imibanire n’ibintu bimujyana kure y’Imana
Ntabwo buri muntu utari umukristo ari mubi, kandi umukristo ntabwo ahamagarirwa kwitandukanya n’abantu bose batemera ibyo yemera. Ahubwo akwiye kugira ubushishozi ku mibanire ye no kumenya niba abantu yegereye bamufasha gukomeza indangagaciro ze cyangwa bamukururira kure y’Imana.
Hari ubucuti bushobora gutangira busa n’ubusanzwe ariko nyuma bukagenda butuma umuntu areka ibyo yizeraga, akamenyera ibintu atari asanzwe akora ndetse akagera aho abona icyaha nk’ikintu gisanzwe.
Ni yo mpamvu umukristo akwiriye guhitamo neza abo yemerera kugira uruhare rukomeye mu buzima bwe.
Ibi kandi bireba n’ahantu umuntu ajya, ibiganiro akunda, imyidagaduro akurikirana ndetse n’ibyo ahitamo gukoresha mu mwanya we.
Kuba umukristo ntabwo bivuze ko umuntu atazongera guhura n’ibishuko. Ahubwo bisaba kumenya kubirwanya no gufata ibyemezo bimufasha gukomeza mu nzira y’Imana.
Ubusambanyi n’irari ry’umubiri, umururumba w’amafaranga, inzika no kutababarira, ubwibone ndetse n’imibanire ishobora kujyana umuntu kure y’Imana ni bimwe mu bintu umukristo akwiriye kwitondera cyane.
Ikindi cy’ingenzi ni uko kwirinda icyaha bitagomba kuba gusa ukwirinda ibintu bibi, ahubwo bigomba kujyana no kwiyubaka mu byiza: gusenga, gusoma no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, kugira umutima wo kubabarira, gukunda abandi no gushaka kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro.
Umukristo nyawe ntabwo apimirwa gusa ku byo avuga ko yemera, ahubwo n’uburyo ibyo yemera bigaragarira mu myitwarire ye ya buri munsi.
