Korali Hermon yasubiyemo ‘Amatunda’ mu buryo bugezweho, indirimbo imaze imyaka irenga 20

Korali Hermon yo muri ADEPR Rubona yasubiyemo mu buryo bugezweho indirimbo ‘Amatunda’ yakunzwe n’abatari bake mu myaka yashize.

‘Amatunda’ yahimbwe na Théopiste ahagana muri 2004, nyuma yo gusoma amagambo yo mu Ndirimbo ya Salomo, cyane cyane igice cyo mu Ndirimbo ya Salomo 2:3. Muri 2005 Yigishijwe Korari Hermon, naho 2006 ijyanwa muri studio.

Nyuma y’imyaka myinshi ishize, iyi Korari yahisemo kongera kuyitunganya no kuyishyira mu buryo bw’umuziki bujyanye n’iki gihe, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwayo mu buryo bugezweho ku gisekuru cy’ubu.

Ubutumwa bw’‘Amatunda’ bushingiye ku rukundo rwa Kristo n’abamwizera. Hermon ivuga ko Kristo ari Umukwe, naho Itorero rikaba Umugeni, bityo indirimbo ikaba ubutumwa bushishikariza abantu kumwegera no gukomeza kuguma muri we.

Korari ivuga ko ‘Amatunda’ ari imwe mu ndirimbo ikunze gusabwa cyane iyo iri mu ivugabutumwa, ndetse ikaba yarabaye nk’ikirango cy’umwihariko wayo. Ni indirimbo yumvwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, yaba abakiri bato cyangwa abakuru.

Hermon yifuza ko ubu buryo bushya bw’‘iyi ndirimbo yashyizwe hanze’ bwagera ku bantu benshi, cyane cyane abakiri bato, kandi ubutumwa bw’indirimbo bukabafasha kurushaho kwegera Kristo no kugira imibanire myiza na we.

Korari Hermon yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 mu cyahoze ari Paruwasi ya Rubona, mu Karere ka Rubavu. Kuri ubu ifite abaririmbyi 103, ikaba imaze imyaka isaga 28 mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ibinyujije mu ndirimbo.

More From Author

“Injira Mugihe Cyawe” Igiterane Gikomeye Kigiye Guhuriza hamwe Abanyarwanda baba Muri Amerika

Elayone Music yateguye igitaramo cy’amateka bise “None Urabikoze Worship Concert”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *