Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ikigo cya Pew Research Center bugaragaza ko idini ya Islam ishobora kurusha Ubukristo umubare w’abayoboke ku isi bitarenze umwaka wa 2035, bikaba byahindura uko amadini afite abayoboke benshi ku Isi akurikirana.
Raporo yashyizwe hanze ku wa 18 Ugushyingo 2026 igaragaza ko mu mwaka wa 2020, Abakirisitu bari miliyari 2.27, mu gihe Abayisilamu bari miliyari 2.02. Icyakora, ubushakashatsi buteganya ko mu 2035 umubare w’Abayisilamu uzaba ugeze kuri miliyari 2.57, mu gihe Abakirisitu bazaba bagera kuri miliyari 2.52.
Pew Research Center ivuga ko impamvu ikomeye izatuma umubare w’Abayisilamu wiyongera vuba ari uko bafite umubare munini w’abana bavuka, ndetse n’uko benshi muri bo bakiri bato ugereranyije n’andi matsinda y’amadini.
Imibare y’iki kigo igaragaza ko hagati ya 2020 na 2025, abagore b’Abayisilamu babyaraga abana 3.1 ku mpuzandengo, mu gihe abagore b’Abakirisitu babyaraga 2.5. Ku bandi bagore batari muri ayo matsinda yombi, impuzandengo yari abana 1.6.
Ubushakashatsi bugaragaza ko izamuka ry’umubare w’Abayisilamu ridaterwa ahanini n’abantu bahindura idini, ahubwo rishingiye ku kuba imiryango yabo ibyara abana benshi no kuba benshi mu bayoboke b’iri dini bakiri bato.
Raporo iteganya kandi ko mu mwaka wa 2070, Abayisilamu bazaba barenga miliyari 3.6, bakazaba bangana na 36% by’abatuye Isi, mu gihe Abakirisitu bazaba bari hafi ya miliyari 3, bangana na 29% by’abatuye Isi.
Mu bindi byagarutsweho, Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni kamwe mu turere duteganyijwe kugira uruhare rukomeye mu izamuka ry’umubare w’Abakirisitu n’Abayisilamu. Byitezwe ko mu 2070, abarenga kimwe cya kabiri cy’Abakirisitu bose ku Isi bazaba batuye muri aka karere, naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikazaba igihugu gifite Abakirisitu benshi kurusha ibindi.
Icyakora, Pew Research Center ivuga ko iyi mibare ari ibiteganyijwe hashingiwe ku mibare y’abaturage, uko babyara, impfu, abimukira n’impinduka mu myemerere byagaragaye mu myaka yashize. Ibyo biteganyijwe ko bishobora guhinduka bitewe n’uko ibintu bizagenda mu myaka iri imbere.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu n’uturere 201, bikubiyemo 99.98% by’abatuye Isi.
