Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urukundo rw’Imana”, igaruka ku rukundo Imana yakunze abantu n’agakiza kabonerwa mu musaraba. Mbere yo kuyisangiza abakunzi bayo ku mbuga z’umuziki, iyi korali yabanje gushyira mu bikorwa ubutumwa bwayo isura abarwayi mu Bitaro bya Nyamata, aho yatanze ubufasha butandukanye.
“Urukundo rw’Imana” ni indirimbo yibanda ku rukundo rw’Imana n’icyizere abantu bakura mu gitambo cya Yesu Kristo. Mu magambo yayo, Korali Shalom iririmba iti: “Sinkirata ikindi keretse umusaraba…”, ishimangira ko umusaraba ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rw’Imana n’agakiza k’abantu.
Ni ubutumwa iyi korali yahisemo kudasiga mu ndirimbo gusa, ahubwo ikabuherekezanya n’ibikorwa bifatika. Mu rwego rwo kubushyira mu bikorwa, abayigize basuye abarwayi bari mu Bitaro bya Nyamata, mu Karere ka Bugesera, babagezaho impano n’ubufasha bw’ibanze.
Muri icyo gikorwa, hibanzwe cyane ku babyeyi bitegura kwibaruka ndetse n’abana bavuka, hagamijwe kubafasha mu bijyanye no gukumira no kurwanya ubwandu bushobora kuboneka mu mavuriro, mu rwego rw’ingamba zizwi nka Infection Prevention and Control (IPC).
Korali Shalom kandi yishyuriye ubwishyu bw’ubuvuzi abarwayi 13 bari barabuze ubushobozi bwo kwishyura, ndetse itanga n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku bantu bari bafite imbogamizi zo kubona serivisi z’ubuvuzi.
“Nta cyiza nko guhuza indirimbo n’ibikorwa”
Perezida wa Korali Shalom, Roger Clement, yavuze ko igikorwa cyo gusura abarwayi cyari uburyo bwo kugaragaza mu bikorwa ubutumwa bw’indirimbo yabo nshya.
Ati: “Twishimiye uyu munsi. Ni kenshi tubwiriza mu ndirimbo, ariko burya nta cyiza nko kubijyanisha n’ibikorwa uko tubonye uburyo. Twumvaga rero iyi ndirimbo yacu bidahagije kuyisangiza abantu, ni yo mpamvu twishimiye kubibwira abarwayi mu rurimi barushaho kumva.”
Roger Clement yasabye abazumva iyi ndirimbo kutayifata nk’umuziki gusa, ahubwo ko ubutumwa bwayo bwabashishikariza gukunda abandi no kugaragaza urukundo mu bikorwa bifatika.
Ati: “Abanyarwanda n’abandi bumva Ikinyarwanda tubifurije gufashwa n’iyi ndirimbo yacu. Gusa turabasaba ngo ugire nibura umwe usangiza urukundo rw’Imana mu bikorwa.”
Shalom Choir, imyaka isaga 40 mu murimo w’Imana
Korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, ikaba yarashinzwe mu 1986, itangijwe na Korali y’abana. Mu ntangiriro, abayigize bari bafite hagati y’imyaka 15 na 17, nyuma iza guhinduka korali y’urubyiruko.
Mu 1990, yahawe uburenganzira bwo gukoresha izina rya Shalom, nyuma y’igihe yari izwi nka Korali Umunezero. Kuva icyo gihe, yakomeje gutera imbere mu murimo w’Imana no mu muziki wo kuramya no guhimbaza.
Korali Shalom yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ntiyashyirwa ku isoko kuko abayikoraga bumvaga itaragera ku rwego bifuzaga. Nyuma ya Jenoside, yongeye gukora indi album na yo ntiyashyirwa ku isoko, ariko ibyo ntibyabujije korali gukomeza gukora no gusangiza abakunzi bayo indirimbo zitandukanye.
Mu ndirimbo zayo zizwi harimo “Nzirata Umusaraba”, “Nyabihanga”, “Abami n’Abategetsi”, “Uravuga Bikaba”, “Umuntu w’imbere”, “Mfite Ibyiringiro”, “Ijambo Rirarema”, “Icyizere” na “Nduhiwe”.
Mu myaka ishize, Shalom Choir yanakoze ibitaramo bikomeye mu Rwanda, birimo ibyabereye muri Kigali Serena Hotel, Camp Kigali, Kigali Convention Centre, ndetse no muri BK Arena mu 2023, aho yari kumwe n’umuhanzi Israel Mbonyi.
Kuri iyi nshuro, Korali Shalom irifuza ko “Urukundo rw’Imana” rutaba indirimbo yumvwa gusa, ahubwo rukaba ubutumwa butuma abayumva basangira urukundo n’abandi, cyane cyane binyuze mu bikorwa bifatika.






