Israel Mbonyi mu bazasusurutsa abakunzi ba Gospel muri “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III”

Umuhanzi ukunzwe mu muziki wa Gospel, Israel Mbonyi, ari mu bahanzi bazataramira mu gitaramo gikomeye “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III”, gitegurwa na Family of Singers Choir ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kiyovu.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, muri Camp Kigali – Kigali Conference & Exhibition Village (KCEV), aho Israel Mbonyi azifatanya na Family of Singers Choir ndetse na Shalom Choir mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana.

“Umuryango Mwiza Live Concert – Season III” izaba ibaye ku nshuro ya gatatu itegurwa na Family of Singers Choir, kikaba ari igiterane kigamije gukomeza gukangurira imiryango n’Abakristo kubaka umuryango ushingiye ku Mana, binyuze mu ndirimbo, kuramya no gusangiza abantu ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ariko jye n’inzu yanjye, tuzakorera Uwiteka.” — Yosuwa 24:15.

Abakunzi ba Gospel n’Abanyarwanda muri rusange batumiwe kuzitabira iki gitaramo, bakazagira umwanya uhagije wo gutarama no gusabana mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ushobora kubona tike unyuze ku rubuga rwa www.familyofsingerschoir.com cyangwa bakagura amatike asanzwe (hardcopy) ahaboneka. Ku bindi bisobanuro cyangwa ubufasha mu kugura itike, wahamagara kuri 078 888 0901.

Ntuzacikwe n’uyu mwanya wo gusangira n’abandi umuziki, kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Israel Mbonyi, Family of Singers Choir na Shalom Choir muri “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III”.

More From Author

Korali Shalom yasohoye indirimbo “Urukundo rw’Imana” nyuma yo kurusangiza abarwayi mu Bitaro bya Nyamata

Ingo 6,800 zasabye gatanya mu 2025/26: Ese imiryango iri kubura iki? Ihurizo ku Madini n’amatorero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *