Beulah Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amakuru’, igamije guhumuriza no gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko Imana ishobora guhindura ibihe n’ubuzima bw’umuntu.
Iyi ndirimbo yibanda ku butumwa bw’ihumure no kugarura icyizere mu buzima, cyane cyane ku bantu bashobora kuba bari mu bigeragezo, bafite intimba cyangwa banyura mu bihe bibagoye. Beulah Choir ivuga ko yashakaga kubibutsa ko uko ibihe umuntu arimo byaba bimeze kose, Imana ishobora kubihindura.
Abagize Beulah Choir bagize bati: “Twashakaga guhumuriza abantu bose ko Imana ibasha guhindura ibihe, kandi ko n’ubuzima umuntu arimo bushobora guhinduka.”
Bavuga ko ‘Amakuru’ ari ubutumwa bugenewe umuntu uri mu bihe bikomeye, bumwibutsa gukomeza kwihangana no kugira icyizere, kuko ibihe bibi bitaramba iteka.
Beulah Choir kandi igereranya inzira y’umuntu uri mu bigeragezo n’uwambuka ubutayu, igashimangira ko nubwo urugendo rwaba rutoroshye, hari aho umuntu aba agana. Ibi bigaragazwa n’ubutumwa bugira buti umuntu akwiye “kwihangana nk’uwihanganira izuba ryo mu butayu, kuko Kanani ye iri imbere.”
Beulah Choir yateje imbere umuziki wayo
Uretse ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Beulah Choir ivuga ko hari intambwe imaze gutera mu buryo ikoramo umuziki.
Iri tsinda ryatangaje ko mu gihe cyashize ryakoreshaga cyane piano mu bihangano byaryo, ariko ko ubu rifite ibikoresho bitandukanye birifasha kunoza umuziki no gutanga umwimerere urushijeho kuba mwiza.
No ku bijyanye no gufata no gutunganya amajwi, Beulah Choir ivuga ko yagiye itera imbere, ikaba ikoresha uburyo bugezweho bufasha mu gutuma ibihangano byayo bigera ku bakunzi b’umuziki bifite amajwi meza.
Nyuma ya ‘Amakuru’, Beulah Choir ifite gahunda yo gukomeza gusohora izindi ndirimbo, kuko hari ibihangano bitandukanye yamaze gutegura.
Muri rusange, ‘Amakuru’ ni indirimbo itanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, igasaba umuntu uri mu bihe bikomeye kudacika intege, ahubwo agakomeza kwihangana no kwizera ko ibihe bishobora guhinduka.

