Nyuma y’igihe abakristo benshi bakomeje kwibaza igihe igikorwa gikomeye cyo guhimbaza no gushima Imana kizongera kuba, hamenyekanye ko “Rwanda Shima Imana” igiye kongera gutegurwa, iki gikorwa kikazabera muri Amahoro Stadium ku wa 16 Kanama 2026.
“Rwanda Shima Imana” ni igikorwa kimaze kumenyekana nk’urubuga ruhuriraho imbaga y’abakristo baturuka mu matorero atandukanye, bagahurira hamwe bafite intego imwe yo gushyira Imana imbere no kuyishimira ibyiza yakoreye igihugu cy’u Rwanda.
Nubwo amakuru arambuye ajyanye n’abazitabira iki gikorwa, abaririmbyi cyangwa amakorali azakiririmbamo ndetse n’abazayobora bataratangazwa, abategura iki giterane bamaze kwemeza itariki n’aho kizabera, ibintu byakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’ivugabutumwa n’ibiterane bikomeye bibera mu Rwanda.
Benshi mu bakristo bavuga ko kugaruka kwa “Rwanda Shima Imana” ari amahirwe yo kongera guhurira hamwe bagasenga, bagashima Imana ndetse bagakomeza gusabira igihugu umugisha n’iterambere.
Mu myaka yashize, ibikorwa nk’ibi byagiye byitabirwa n’ibihumbi byinshi by’abakristo, bikarangwa n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, ubutumwa bw’ijambo ryayo ndetse no gusengera igihugu.
Kugeza ubu, amaso y’abatari bake ahanzwe kuri iki gikorwa gitegerejwe na benshi, biteganyijwe ko amakuru arambuye ku migendekere yacyo azagenda atangazwa buri uko imyiteguro ikomeza.
Rwanda Shima Imana 2026 iteganyijwe kubera muri Amahoro Stadium ku wa 16 Kanama 2026, aho benshi bitezwe guhurira hamwe mu rwego rwo gushima Imana no kuyihimbaza.

