Abakristo batanu bishwe muri Nigeria, abandi barenga 100 barashimutwa.

Abakristo batanu bishwe n’abagizi ba nabi bakekwaho kuba abashumba b’Abafurani bafite intwaro mu Ntara ya Plateau rwagati muri Nigeria, mu gihe abandi barenga 100 bakomeje gufungwa n’umutwe wa Boko Haram nyuma y’ishimutwa ryabereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Amakuru yatangajwe na Christian Daily International-Morning Star News avuga ko aba bakristo batanu bishwe ku wa 16 Kamena 2026, ubwo bari bari mu kazi mu kirombe giherereye mu gace ka Gero, mu Mudugudu wa Gyel, mu Karere ka Jos South.

Rwang Tengwong, umwe mu bayobozi b’urubyiruko muri ako gace, yavuze ko iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make gusa abandi bagizi ba nabi bagabye igitero ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Politiki n’Ubushakashatsi cya NIPSS giherereye i Kuru, kigahitana abashinzwe umutekano batatu.

Yagize ati: “Iki gitero cyongeye kugaragaza uko umutekano ukomeje kuzamba muri aka gace, bikaba biteye impungenge ku baturage ndetse no ku bigo bikomeye by’igihugu.”

Tengwong yavuze kandi ko ku wa 8 Kamena, undi mukristo witwa Shedrack Dalyop w’imyaka 36 y’amavuko yishwe n’abitwaje intwaro mu gitero cyabereye muri uwo mudugudu wa Gyel, mu gihe undi muntu yakomerekeye muri icyo gitero.

Mu Ntara ya Borno, abaturage barenga 500 bashimuswe n’abarwanyi ba Boko Haram ku wa 4 Werurwe 2026 mu gace ka Ngoshe. Nubwo bamwe muri bo bamaze kurekurwa, abayobozi b’abaturage bavuga ko abakristo bagera ku 100 bakiri mu maboko y’abashimusi.

Ibrahim Samaila Kaigama, umwe mu bayobozi b’urubyiruko mu majyepfo ya Borno, yavuze ko abantu 416 ari bo bamaze kurekurwa nyuma y’imishyikirano yabaye hagati y’abayobozi b’abaturage n’abashimusi.

Yavuze ko hari amafaranga y’ingurane yatanzwe kugira ngo abo bantu babashe kurekurwa, anashimangira ko amakuru yavugaga ko ari igisirikare cya Nigeria cyabohoye abo bantu atari ukuri nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi ba Leta.

Abayobozi b’abaturage bavuga kandi ko bamwe mu bakristo bashimuswe bahatiwe kuva ku kwizera kwabo bakinjizwa mu idini rya Islamu, mu gihe abandi bakomeje guhabwa inyigisho z’imitwe y’abahezanguni.

Raporo ya Open Doors World Watch List 2026 igaragaza ko Nigeria ari cyo gihugu cyishemo abakristo benshi ku isi hagati ya Ukwakira 2024 na Nzeri 2025.

Muri icyo gihe, abakristo 3,490 bishwe bazira ukwizera kwabo muri Nigeria, bingana na 72% by’abakristo bose bishwe ku isi muri uwo mwaka.

Imitwe y’abahezanguni nka Boko Haram, ISWAP n’imitwe imwe yitwaje intwaro y’Abafurani ikomeje gushinjwa kugaba ibitero ku baturage b’abakristo, kubica, kubashimuta no kubambura amasambu mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abayobozi b’amadini ya Gikristo muri Nigeria bavuga ko ibi bitero bikomeje guteza ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage, cyane cyane mu bice by’amajyaruguru n’iyo hagati mu gihugu, aho abakristo benshi bakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu gihe ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi bikomeje kwiyongera muri Nigeria, imiryango iharanira uburenganzira bw’abakristo ikomeje gusaba Leta gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda abaturage no guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke muri icyo gihugu.

Abakristo benshi bakomeje kwicwa, mu gihugu cya nigeria abenshi babahora imyemerere

More From Author

Rwanda Shima Imana yagarutse, abakristo bagiye kongera guhurira muri Amahoro Stadium bashima Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *