Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro batangaje ko bagiye gutangiza igitaramo gishya bise “In Christ Now”, kigamije guhuza abakunzi ba Kristo mu bihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, kikazajya kiba buri mwaka.
René Patrick yatangarije itangazamakuru ko iki gitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cyo gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bagasangira ibihe byihariye n’Imana binyuze mu kuramya. Yavuze ko intego ari ugufasha abantu guhurira hamwe nta kindi kibazanye uretse gusabana n’Imana no kuryoherwa n’ubuzima bubonerwa muri Kristo Yesu.
René yavuze ko “In Christ Now” itagamije kuba igitaramo gisanzwe cyo kwidagadura, ahubwo ko izaba ari igicaniro cyo kuramya Imana cyubakiye ku busabane na Yo. Yavuze ko iki gitaramo kizategurwa mu buryo bwihariye, kikamara amasaha menshi aho abaramyi bo mu Rwanda no hanze bazagira umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yongeyeho ko bafite icyerekezo cy’uko iki gikorwa kizagenda gikura, kikarenga imbibi z’u Rwanda, kikazahinduka ihuriro ry’abakunzi ba Kristo baturutse hirya no hino ku Isi. Bifuza ko abazajya bakitabira bazaza bafite inyota yo guhura na Kristo no gusangira n’abandi ubuzima bubonerwa muri We, aho kuza kureba abahanzi gusa.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, gusa hashyizweho ubutumire bwihariye ku bifuza kugitera inkunga. Iki gikorwa kiri gutegurwa na René & Tracy ku bufatanye na Honor Event, mu gihe andi makuru arimo amazina y’abaramyi bazacyitabira ategerejwe gutangazwa mu minsi iri imbere.
René Patrick na Tracy Agasaro ni bamwe mu baramyi bubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu 2023 batangije ku mugaragaro umushinga wabo nk’itsinda ry’abaramyi, basohora indirimbo zirimo “Jehovah”, “Niryubahwe” na “Imirimo Yawe (Irivugira)”, zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


