Mu gihe yari akumbuwe n’abatari bake, Aline Gahongayire yageneye abantu ubutumwa bukomeye binyuze mu ndirimbo “Talitha Koumi”

Mu gihe yari amaze igihe akumbuwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, umuramyi Aline Gahongayire yageneye ubutumwa abakunzi be abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Talitha Koumi”, ikomeje gukora ku buzima bw’abayumva no kubatera ibyiringiro bishya.

Iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo riboneka muri Mariko 5:41, aho Yesu yafashe ukuboko umukobwa wa Yayiro wari wapfuye akamubwira ati: “Talitha Koumi”, bisobanurwa ngo: “Mwana w’umukobwa, ndakubwiye, haguruka.”

Aline Gahongayire yavuze ko “Talitha Koumi” atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari ubutumwa bw’ubuhanuzi butangaza ubuzima, ibyiringiro no gusubizwamo imbaraga.

Yagize ati, umuntu ashobora kumva inzozi ze zarazimye, ukwizera kwe kwaragabanutse cyangwa ibyiringiro byarashize, ijwi rya Kristo rikomeza kuvuga riti “Talitha Koumi.”“Ni ijambo rifasha abantu kongera kwizera, rigahumuriza abafite ibikomere ku mutima kandi rikabaha ibyiringiro bishya.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo kenshi ijambo “Karame!”, risobanura umuhamagaro wo kugaruka kw’ubuzima, amahoro, umugisha, ubuntu n’umugambi Imana ifitiye umuntu. Ni ubutumwa buhamagarira buri wese kuva mu kwiheba, akinjira mu rugendo rushya rw’ibyiringiro.

Uyu muramyi yibukije abakunzi be ko umuntu wese ushaka gukira, kubona igisubizo cy’ibibazo, kongera guhura n’Imana mu buryo bushya, akwiriye kwibuka ko ijambo rya nyuma ari irya Yesu Kristo. Iyo avuze, ibisa n’ibyapfuye byongera kubaho, iminyururu iracika, ubuzima bushya bugatangira.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Aline Gahongayire yagize ati: “Haguruka. Genda. Murika. Igihe cyawe cyo kuzuka kirageze.”

More From Author

Ese Imana ibabarira ibyaha byose?

Ese koko abagore bavuga amagambo menshi kurusha abagabo? Dore icyo ubushakashatsi buvuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *