Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Igitaramo “Seek Conference Rwanda 2025” gitangire, aho biteganyijwe ko kibera muri Bethesda Holy Church, guhera saa Cyenda zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025.
Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wateguye iki gitaramo, yagitumiyemo Umuhanzi Israel Mbonyi, Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises na Boanerges Gospel Group.
Mu butumwa bwe, Prophet Vincent Mackay uyobora Umuryango w’Ivugabutumwa “Prayer Warriors Global’’, yavuze ko abitabira “Seek Conference Rwanda 2025”, bazataha banyuzwe.
Ati “Naje kuzuzanya n’ibyo abakozi b’Imana bakora muri iki gihugu. Hari byinshi Imana yakoze. Baze barebe, Kirisitu aracyakora.’’
Yavuze ko bahisemo gutumira Israel Mbonyi kuko baha agaciro impano iri muri we.
Ati “Tuzi neza ko amavuta ye yivugira ku byo Imana imukoresha muri iki gihugu. Habaho amahitamo y’abantu n’ay’Imana. Ndahamya ndashidikanya ko tuzahabwa umugisha kuri uyu munsi.’’
Israel Mbonyi na we yabwiye abakunzi be ko bari bugirane ibihe byiza. Ati “Biraba ari umunezero, mu mwanya mwiza wo gushima Imana.’’
Igitaramo “Seek Conference Rwanda 2025” kibera muri Bethesda Holy Church, ahazwi nko Kwa Bishop Rugamba, aho imiryango ifungura saa Cyenda. Kwinjiza muri iki gitaramo ni ubuntu.
Iki gitaramo gitegerejwemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n’abashaka Imana kugira ngo bayihimbaze n’umutima wabo wose muri uyu mugoroba wo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana.
Prophet Vincent Mackay ni we ubwiriza abitabira Seek Conference 2025, yateguwe nyuma y’igitaramo cyiswe “Prophetic Night’’ cyabaye mu mwaka ushize, benshi bagasaba ko hategurwa ikindi.
Ijambo “Seek” risobanuye gushaka Imana, kuyegera no kuyizera n’umutima wose nk’uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati “Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.”
Prophet Vincent Mackay yizera ko abari bwitabira Seek Conference 2025, bari buhabwe umugisha.



