“Timeless Praise” izaba irenze igitaramo; Patmos Choir yasobanuye impamvu imyaka 30 yayo ari amateka akomeye

Patmos Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yatangaje ku mugaragaro gahunda y’igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kizwi ku izina rya “Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert.”

Ibi byatangajwe ku wa 14 Nyakanga 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru (Press Conference) cyahuje ubuyobozi bwa Patmos Choir n’abanyamakuru, aho basobanuye imyiteguro y’iki gitaramo, amateka y’iyi korali, ibikorwa byaranze imyaka 30 ishize ndetse na byinshi ku gitaramo bari gutegura.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa Patmos Choir bwagaragaje ko iki gitaramo atari igikorwa gisanzwe cyo kuririmba gusa, ahubwo ari umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rurerure rw’imigisha, ibigeragezo n’intsinzi byaranze imyaka 30 bamaze bakora ivugabutumwa binyuze mu muziki.

“Timeless Praise” ni igitaramo cyo gushimira Imana ku budahemuka bwayo

Patmos Choir yatangaje ko igitaramo “Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert” kizaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre (KCC), aho imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).

Abayobozi b’iyi korali basobanuye ko bahisemo izina “Timeless Praise” kugira ngo rigaragaze ko guhimbaza Imana bitajya bisaza, kandi ko imyaka 30 bamaze mu murimo ari gihamya y’uko Imana yakomeje kubabera indahemuka kuva batangira kugeza uyu munsi.

Bavuze ko abazitabira iki gitaramo bazagira umwanya wo kongera kwibuka uburyo Imana yabayoboye muri uru rugendo, ndetse bakifatanya na Patmos Choir mu kuyishimira ibyo yabakoreye no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.

Imyaka 30 yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Patmos Choir yagarutse ku rugendo rwayo rwatangiye mu mwaka wa 1996.

Yavuze ko yashinzwe n’abahoze ari abanyeshuri biganye i Lukanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi muri bo bongeye guhurira mu Rwanda, bakomeza gukorera Imana binyuze mu ndirimbo.

Bagaragaje ko umwe mu banyamuryango witwaga Jeannette yagize uruhare rukomeye mu kongera kubahuza nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyari kivuyemo.

Banasobanuye inkomoko y’izina “Patmos”, bavuga ko ryaturutse ku mushinga wa papeterie wari uteganyijwe na Rusagara Josue, ariko nyuma rikaza guhabwa korali. Iryo zina rifitanye isano n’ikirwa cya Patimos cyandikiweho igitabo cy’Ibyahishuwe.

Indirimbo zafashije benshi mu rugendo rw’agakiza

Patmos Choir yavuze ko mu myaka 30 ishize yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zakomeje gukora ku mitima ya benshi.

Mu zo yagarutseho harimo “Mfite Ibyishimo,” “Mfite Ibyiringiro,” “Isi Irashaje,” “Ur’Uwera,” ndetse na “Ihumure,” bavuga ko zafashije benshi kubona ihumure, kongera ibyiringiro no gukomera mu rugendo rw’agakiza.

Yanatangaje ko mu minsi ishize yongeye gukora indirimbo “Mfite Ibyishimo”, yakiriwe neza n’abakunzi bayo, ibintu bavuga ko byabahaye icyizere ko umurage wa Patmos Choir ugikomeje gukundwa n’ibyiciro bitandukanye by’abakunzi ba Gospel.

Si ukuririmba gusa, ni umurimo wuzuyemo ibikorwa by’urukundo

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Patmos Choir yashimangiye ko imyaka 30 ishize itaranzwe no kuririmba gusa.

Yavuze ko yakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi, gufasha abafite ibibazo, guhumuriza imiryango iri mu gahinda, kwifatanya n’abafite ibyishimo no gushyigikira ibikorwa by’itorero.

Ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko gufashanya hagati y’abanyamuryango ari imwe mu ndangagaciro zafashije iyi korali gukomeza kubaho no gukomera mu myaka yose ishize.

Bagarutse ku bitaramo byaranze amateka yabo

Patmos Choir yanibukije ko mu rugendo rwayo yateguye ibitaramo byinshi byabaye amateka, birimo “The Highest Praise” cyabereye muri Kigali Convention Centre mu 2023.

Iki gitaramo cyahuje Patmos Choir na Elevate Choir ndetse na Echos du Ciel, kikaba cyari kigamije gushimira Imana nyuma y’ibihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bwavuze ko icyo gitaramo cyabaye kimwe mu byabubakiye icyizere cyo gukomeza gutegura ibindi bikorwa bikomeye byo guhimbaza Imana.

Abatangije Patmos Choir bamwe bakomeje kuyibera inkingi

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Patmos Choir bwashimiye abantu batandukanye bagize uruhare mu kubaka amateka yayo.

Bwavuze ko bamwe mu batangiranye na yo bakomeje kuyishyigikira kugeza n’ubu, barimo Edouard Barema, Chantal, Gaju Gashugi, n’abandi bakomeje gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye.

Kuri ubu, Patmos Choir iyobowe na Vincent Ngirikiringo nka Perezida, mu gihe Aimable Niyonzima ari umwe mu bayobozi bayo bakuru ndetse akaba n’umutoza w’amajwi.

Patmos Choir yatangaje ko amatike yo kwitabira “Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert” yamaze gushyirwa ku isoko.

Hari ibyiciro bibiri by’amatike: Premium Seat: 100,000 Frw, Standard Seat: 25,000 Frw

Abifuza kuyagura bashobora gukoresha kode ya 55022*103# cyangwa bakayabona banyuze ku rubuga rwa Patmos Choir.

Ubuyobozi bwa Patmos Choir bwasoje busaba abakunzi b’umuziki wa Gospel, inshuti z’iyi korali ndetse n’abaturarwanda muri rusange kuzifatanya na bo muri iki gitaramo, bavuga ko kizaba ari umunsi wo gushimira Imana, kwibuka urugendo rw’imyaka 30 no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

More From Author

Vestine na Dorcas berekanye ko urugendo rwabo rushya barutangiye neza, indirimbo yabo nshya ‘Itabaza’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *