Impinduka zitunguranye mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu

Umuramyi Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko azataramana n’Abanya-Rubavu mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert’ giteganyijwe ku Bunani bwa 2026.

Ku ikubitiro iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Stade ya Nengo, muri metero 100 uvuye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Amakuru yizewe NkundaGospel ifite ni uko iki gitaramo cyamaze kwimurwa kivanwa aho cyagombaga kubera, kijyanwa muri Stade Umuganda, isanzwe iberamo imikino itandukanye n’ibikorwa bigari nk’inama n’ibitaramo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Israel Mbonyi yavuze ko igitaramo cye kizaba ku 1 Mutarama 2026 cyavanwe muri Stade ya Nengo, cyimurirwa muri Stade Umuganda.

Uyu muramyi uhetse ibendera ry’umuziki wa gospel mu Rwanda yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka “Number One”, “Nina Siri”, “Icyambu” na “Umusirikare.”

Ategerejwe n’imbaga y’abatuye mu Karere ka Rubavu n’abahasohokera aho azabafasha kwinjira mu mwaka mushya wa 2026 bashimira Imana banayihimbaza binyuze mu ndirimbo ze azabaririmbira.

Iki gitaramo kizaba nyuma y’ikindi ngarukamwaka “Icyambu Live Concert Edition 4” azakorera muri BK Arena, kuri Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2025.

Israel Mbonyi aherutse gutaramira abakunzi be batuye muri Tanzania mu gitaramo cyiswe “Wakati wa Mungu Festival” cyabaye tariki ya 6 Ukuboza 2025 n’icyo yaririmbyemo muri Uganda ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Hotel Meizi Meera Eco Rest, tariki ya 12 ukuboza 2025.

Amatike yo kwinjira mu Gitaramo “Icyambu live concert” i Rubavu, ahasanzwe ni 2000 Frw, VIP ni 5000 Frw, VVIP ni 10.000 Frw mu gihe imyanya yisumbuyeho ari 20.000 Frw naho ameza y’abantu umunani ni 150.000.

More From Author

Cardinal Kambanda yakomoje ku mpungenge z’intambara z’urudaca zihora mu Karere

James na Daniella bategerejwe mu gitaramo muri Arizona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *