Alarm Ministries yahembuye abarimo Richard Nick bitabiriye ‘Iyo niyo Data’ muri Camp Kigali (AMAFOTO)

Itsinda ry’abaramyi ba Alarm Ministries, bahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo cyabo bise ‘Iyo niyo Data Live Concert’ cyitabiriwe n’abaramyi batandukanye barimo Richard Nick Ngendahayo, waraye utaramiye abakunzi be muri BK-Arena.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo mu ihema rya Camp Kigali. Cyaririmbwemo n’umuhanzi Ngoga Christophe uri mu bari kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse na Apostle Sebagabo Christophe wabwirijemo ijambo ry’Imana.

Alarm Ministries imaze imyaka 26 mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, kuri iyi nshuro iri gukora igiraramo gikomeye, aho bagiye kwifatanya n’abakunzi bayo gusoza umwaka bashima Imana.
KURIKIRA UKO IGITARAMO CYAGENZE.

23:12- Igitaramo gisojwe n’isengesho
Pasiteri Cadeaux niwe usoje igitaramo ‘Iyo niyo Data’ cya Alarm Ministries cyaberaga muri Camp Kigali.

23:00- Igitaramo gisozwe n’igisirimba
Mu gusoza igitaramo, umuyobozi w’indirimbo Confi, yasabye abacuranzi ko bashyiramo igisirimba, bagafatanya n’abantu kubyina. Uyu mugabo yahisemo gukoresha indirimbo ‘Ijambo rye rirarema’ n’ubundi yabo, icurangwa mu buryo bw’igisirimba.

22:55- Hashimwe izina rya Yesu mu dushyinguracumu.
Hashimwe izina rya Yesu ni imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries zakunzwe cyane mu gihe gishize bitewe n’uburyo ikozwemo, ndetse ikanayoborwa na Confi uzwiho kutajenjeka mu gihe ayoboye indirimbo ku rubyiniro.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu bagera kuri Miliyoni 1.5 mu gihe imaze hanze.

22:45- ‘Iyo niyo Data’ yitiriwe igitaramo, yafashe imitima y’abitabiriye igitaramo
Aho igitaramo kigeze, hari kuririmbwa indirimbo ‘Iyo niyo Data’ bakitiriye. Muri iyi ndirimbo ikiri gutandukanya amajwi y’abaririmbyi ba Alarm Ministries n’abitabiriye iki gitaramo, ni urusaku rw’amajwi gusa, ku buryo uramutse ugabanyije ibyuma, barusha amajwi abaririmbyi.

Unyujijemo ijisho abakunzi b’iyi minisiteri, ubona ko bari kuririmbana nabo ndetse hafi no kubarusha amajwi. Ibyo biri gukorwa ari nako banyuzamo bakabyina, banasimbuka mu buryo bwo kunyurwa nayo.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa na Miliyoni 1.5 kuri shene yabo ya Youtube mu gihe cy’amezi atanu imaze isohotse.

22:35- Confi niwe uyoboye indirimbo ‘Kelele za Dunia’
Umuramyi  Muhumure Trust uzwi ku izina rya Confi, ni we uri kuyobora indirimbo Kelele za Dunia, isa nkaho ari nshya mu matwi y’abakunzi ba Alarm Ministries. Ikaba iri mu ziri gufatirwa amashusho n’amajwi icyarimwe.
Iyi ndirimbo yayibyinanye n’abakunzi b’ibihangano bya Alarm Ministries, mu buryo bwo gusimbuka, kuvuza impundu no gukoma amashyi.

22:26′ Indirimbo ‘Aragukunda’ iri kuririmbwa mu dushyinguracumu.
Alarm Ministries, iri kuririmba indirimbo yabo nshya bise ‘Aragukunda’ imaze iminsi 9 isohotse.  Irimo ubutumwa buvuga ko Imana ikunda abantu bayo yaremye ntakiguzi. Kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 106,000 kuri shene yabo ya Youtube.

22:17- Mungu ni Yule Yule, niyo igezweho muri Camp Kigali.
Abaririmbyi ba Alarm Ministries bageze ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane yo mu rurimi rw’igiswahili bise ‘Mungu ni Yule yule’. Iyi ndirimbo izwi n’abatari bake bakunda iri tsinda, imaze kurebwa kuri shene yabo ya Youtube n’abantu basaga  miliyoni 7.

Kimwe n’izindi ndirimbo zabo, bayiririmbanye n’abakunzi babo bitabiriye iki gitaramo, kuva itangiye kugera irangiye.

Muri iyi ndirimbo, yumvikanamo amagambo avuga ko Imana idahinduka, kandi ko uko yari ejo n’uyu munsi ariko ikiri ndetse ko ariko izahora abantu bakwiye kuyizera.

22:05 Pasiteri Chance yakiriye Alarm Ministries nabo baza mu myambaro mishya
Nyuma yo gushimira abaterankunga n’abafatanyabikorwa b’igitaramo cyabo, Pasiteri Ben yongeye guhamagara itysinda ry’abaririmbyi be, kugira ngo bakurikizeho ikiciro cya nyuma cy’indirimbo zabo, ari nacyo kitrasoza igitaramo. Aba baramyi baje mu myambaro mishya itandukanye n’iyo bari bambaye mbere.
Bageze ku rubyiniro, bahereye ku ndirimbo ‘Humura Nshuti’ bamze imyumweru 4 bashyize hanze. Iyi ndirimbo yakiranwe yombi n’abakunzi b’aba baririmbyi.

20:55- Richard Nick nahuye n’indirimbo ze- Pasiteri Ben
Ubwo yarimo yakira abitabiriye igitara, Pasiteri Ben yageze ku muramyi Richard  Nick Ngendahayo, avuga ko  yahuye nawe mu ndirimbo, nubwo batari bakabonanye amaso ku maso.

Ati: “Nibwo bwa mbere mpuye nawe amaso ku maso, ariko nahuye n’indirimbo ze. Ni umugabo utuje ni umugabo ufite Imana muri we. Ni inararibonye”

21:50- Pasiteri Serugo Ben ari gushimira abitabiriye igitaramo
Umushumba akaba n’umuyobozi wa Alarm Ministries Pasiteri Chance Serugo, yashimye abanyamuryango ba Alarm Ministries barimo abaririmbyi, abayobozi ndetse n’abanyamuryango muri rusange.

Mu izina rya Alarm Ministries kandi, yashimiye abateye inkunga igitaramo cyabo, barimo ababafashije kugitegura, abacyamamaje, abashumba, amatorero bose bagize uruhare kugira ngo iki gitaramo kigende neza. Uyu mushumba yanashimiye umufatanyabikorwa wabo wa mbere ari we Four Square Church iyoborwa na Dr. Bishop Masengo. Alarm Ministries ikorera igitaramo cyabo cya buri kwezi bise ‘Akanogo’ ku itorero Four Square Church, Kimironko.

21:45- Imana ni Data – Apostle Christophe Sebagabo.
Mu butumwa yatanze yifashishije intego y’igitaramo igira iti ‘Iyo niyo Data’ avuga bimwe mu bintu bituma koko Imana yitwa Data. Ati “Hari impamvu Imana ari Data, hari impamvu aba baririmbyi bahaye iyi ntego iki gitaramo. Muri izo harimo:

Yaraducunguye, itubabarira ibyaha byacu byose binyuze mu mwana wayo,
Yaduhaye umwambaro utuma ibyaha bitujya kure, twambara imbabazi,
Yatanze igitambo cy’iteka atubabarira iteka, aduha ubugingo bw’iteka, aducungura iteka.”

Uyu mushumba yasoje avuga ko umuntu wese utarakira Yesu nk’Umwami n’umukiza, akwiye kubikora ndetse agahabwa isezerano n’Imana.

21:30- Apostle Christophe Sebagabo ni we uri kubwiriza ijambo ry’Imana.
Alarm Ministries icumbitse igice cya mbere cy’indirimbo bateganyje kuririmba, bakira umushumba Apostle Christophe Sebagabo umushumba wa Calvary Felloship Ministries. Ni umwe mu nshuti zikomeye cyane z’iri tsinda, dore ko akunze kubwiriza mu bitaramo byabo.

Mu nyigisho uyu mushumba ari kugenera abitabiriye iki gitaramo, ifite intego yo kuramya Imana no kuyighimbaza, Apostle Christophe yavuze ko umuntu akwiye kuramya Imana bingana n’imbaraga ze, bitewe n’uko irenze uko umuntu ayitekereza.

Ati “Ntabwo ukwiye kuramya Imana bingana n’ubwenge bwawe, kuko Imana irenze ibyo. Ugomba kuramya ukanahimbaza Imana mu mbaraga zawe zose.”

21:25- Richard Nick Ngendahayo na Israel Mbonyi bari mu bitabiriye igitaramo.
Igitaramo cya Alarm Ministries ‘Iyo niyo Data’ cyahuriwemo n’ibyamamare bitandukanye yaba mu muziki uhimbaza Imana ndetse n’abanyamakuru. Muri abo harimo Richard Nick Ngendahayo wakoze igitaramo ‘Niwe Live Concert mu ijoro ryakeye muri BK-Arena.

Mu bandi, ni Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Anitha Pendo, Muyoboke Alex, Dorcas uririmbana na Vestine ndetse na Murindahabi Irene, usanzwe abafasha mu muziki wabo

21:18′- Alarm Ministries isoreje kuri ‘Hariho impamvu’ mu kiciro cya mbere cy’indirimbo.
Alarm Ministries basoje kuririmba mu kiciro cyabo cya mbere, mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake bise ‘Hari impamvu’, yasohotse mu myaka 10 ishize.  Iyi ndirimbo, muzo Alarm Ministries yasubiyemo y’itsinda ryo muri Afurika.
Mu kuyiririmba, abari muri Camp Kigali, bafatanyije nabo gusimbuka, mu buryo bwo gufashwa nayo, ari nako abacuranzi bayiryohshya mu buryo budasanzwe bwabo.

21:05-  Abari muri Camp Kigali, bari gusaba ijuru Gutegeka.
Abaramyi ba Alarm Ministries, bari kuriirmbana n’abitabiriye igitaramo cyabo ‘Iyo niyo  Data Live Concert’ binyuze mu ndirimbo yabo bise ‘Juru we Tegeka’.

Iyi ndirimbo imaze amezi agera kuri 11 iri kuri shene yabo ya Youtube, yakunzwe n’abatatari bake dore ko imaze kurebwa n’ibihumbi 681,000. Nk’ibisanzwe, aba baramyi bayifatanyijemo n’abakunzi babo, mu buryo bwo kubaha umwanya nabo bakayiririmba, ari nako bayoborwa n’umuyobozi w’indirimbo.

20:54- ‘Yesu aracyakiza’ yingeye guhagurutsa n’abari bicaye.
Indiirmbo ‘Yesu aracyakora’ imaze ukwezi igiye hanze mu buryo bw’amashusho, niyo abaramyi ba Alarm Ministries bari kuriririmba magingo aya. Iyi ndirimbo yishimiwe n’abatari bake.

Umuyobozi wayo, amaze gusaba abitabiriye iki gitaramo ko bafata udutambaro mu ntoki bakatuzamura ndetse bagacana amatelefoni yabo bagahimbaza Imana. Bakozer ibyo ari nako bacinya akadiho, banasimbuka.

Yves Victorious ari mu bayoboye indirimbo

20:35 – ‘Imana yo mu misozi’ indirimbo yazamuye amarangamutima y’abantu
Grace Serukiza, umwe mu baririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries niwe muyobizi w’indirimbo ‘Imana yo mu Misozi’.
Mu ijwi rituje, uyu mugore yabanje kuyiririmba, mu rwego rwo kwereka abakunzi babo ko ariyo ikurikiyeho, kugira ngo baze kugira ngo baze kuyiririmbana.

Nk’ibisanzwe, iyi ndirimbo imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 2 kuri shene yabo ya Youtube, bayifatanyije n’abakunzi babo kuva itangiye.

Muri iyi ndiirmbo harimo amagambo ‘Mubwire ibiremereye umutima, n’ubwo wavuga wongorera, Yesu arakumva. Mubwire rya banga ryo mu mutima urimubwire umwizeye, Yesu arakumva.

20:24’- Alarm Ministries iri gufata amashusho y’indirimbo nshya
Abaramyi ba Alarm Ministries bari gufata amashusho y’indirimbo zabo nshya bateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere. Mu zo bari gukora hari ifite amagambo ‘ Ubwe yarakubabariye, Garuka kwa Yesu’.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo yigishijwe abitabiriye igitaramo, mu rwego rwo kuyiririmbana nabo mu ifatwa ry’amashusho.

20:18’- Abaguze amatike ya Bitanu begerejwe abari mu myanya y’icyubahiro.

Abashinzwe kwicaza abantu, bahawe amabwiriza yo kwegeza imbere abaguze amatike y’ibihumbi 5000 bari bari mu myanya isanzwe, begezwa mu myanya y’icyubahiro, bitewe n’uko ubwitabire bwabaye iyanga muri iyi myanya.

Uraranganyije amaso muri Camp Kigali hari kubera igitaramo ‘Iyo niyo Data Live Concert’ abitabiriye si benshi. Ugereranyije ni nka 68% by’imyanya yose isanzwe yicarwamo.

20:07- Tugumane ya Israel Mbonyi iri kwifashihwa mu gusenga
Umuramyi Pasiteri Ben ubwo yari ku rubyiniro asoje kuririmbana n’abantu, yaririmbye ‘Tugumane’ ya Israel Mbonyi, maze abitabiriye bamufasha kuyiririmba batazuyaje. Iyi ndirimbo yakiranwe ubwuzu n’abakunzi ba Israel Mbonyi, cyane ko ari kubategurira igitaramo giteganyijwe kuri Noheli.

19:53- Pasiteri Ben, yimuye uubyiniro, asanga abakunzi ba Alarm Ministries aho bahagaze.  
Umuririmbye Ben Serugo umenyerewe mu itsinda abanamo n’umufasha we Chance niwe uri kuyobora indimbo ‘Mesiya’.

Uyu mugabo ageze ku rubyiniro asuhuza abitabiriye iki gitaramo, aboneraho kubasaba ko yabegera bakaririmbana. Pasiteri Ben amanutse ku rubyiniro asanga abitabiriye iki gitaramo aho bari. Kuri ubu ari kuririmbana n’abakunzi ba Alarm Ministries.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zakunzwe cyane n’abakunzi b’iritsinda. Kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni n’ibihumbi 100 ku muyoboro wabo wa Youtube.

19:30- Yahagaze niyo ndirimbo iri kuririmbwa muri Camp Kigali.
Abaririmbyi ba Alarm Ministries kuri ubu bari kuririmba indirimbo yabo bise ‘Yahagaze’. Ni indirimbo batari kuririmba bonyine kubera ko bari gufatanya n’abakunzi babo kuyiririmba.

Yves Victorious uyoboye iyi ndirimbo, ari kunyuzamo agasaba abitabiriye iki gitaramo kuririmbana nabo, mu gace gato kari gusubirwamo kagira gati ‘Ni umugisha ukomeye kumeye kumenya Yesu’ ari nako bacinya akadiho mu muziki unogeye amatwi.

20:15- Indirimbo za Alarm Ministries ni ndende cyane.
Kuva Alarm Ministries yagera ku rubyiniro, imaze kuririmba indirimbo zigera muri 6 mu gihe kingana n’isaha n’iminota 30 bamaze ku rubyiniro. Kimwe n’ayandi matsinda y’abaririmbyi, indirimbo z’aba baramyi iyo  ziririmbwa mu buryo bwa Live, zikorwa igihe kirekire.

20:00- ‘Iyi ntwari ni nde?’ indirimbo iri mu nshya za Alarm Ministries niyo igezweho muri Camp Kigali.
Abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries bageze ku ndirimbo bise ‘Iyi ntwari ni nde’. Iyi ndirimbo yasohotse mu mezi atatu ashize, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 907,000 kuri shene yabo ya Youtube.

Pasiteri Ben uri kuyiyobora, ari gufatanya n’abitabiriye iki gitaramo mu kuryoherwa n’amagambo ayirimo, ari nako banyuzamo bakabyinana. Iyi ndirimbo yishimiwe kurenza izindi muri Camp Kigali, aho yanyuze imitima ya benshi.

19:40- Uko  Sawa ya Alarm Ministries niyo igezweho.
Abaririmbyi ba Alarm Ministries bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye bari kuririmbira abakunzi babo, bageze kuyo bise ‘Uko Sawa’ ihagurutsa abitabiriye iki gitaramo bari bicaye

Nk’ibisanzwe, umuyobozi w’indirimbo ari gusaba abitabiriye igitaramo kuririmbana nabo iyi ndirimbo.

Alarm Ministries iri guhembura abitabiriye iki gitaramo
Chance ni umwe mu baririmbyi bakomeye ngenderwaho muri Alarm Ministries

Alarm Ministries niyo iri ku rubyiniro

19:50- Hahiriwe umuntu niyo iri kuririmbwa n’abitabiriye igitaramo
Itsinda rya Alarm Minisitries riri ku reubyiniro, bahereye ku ndirimbo, iri guhembura abitabiriye igitaramo cyabo. Kuri ubu bamaze kuririmba indirimbo ‘Songa Mbele’ imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane mu myaka ishize y’aba baramyi.

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, bakiriye bagenzi babo ku rubyiniro batari bahari, bakomezanya mu ndirimbo, ‘Hahiriwe Umuntu’. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo kubwira abantu ko bahiriwe niba baramye Yesu. Hari aho baririmba ‘Nzahora nkwisunga kuko ushobora byose, kuko imigambi yawe ari myiza kuri twe’

19:22- Umuramyi Yves Victorious niwe uyoboye indirimbo
Umuramyi Yves Victorious usanzwe ari umuririmbyi mu itsinda Alarm Ministries niwe ugiye kuyobora indirimbo ikurikiyeho. Mbere y’uko atangira, uyu mugabo asabye abitabiriye iki gitaramo, gufata umwanya muto wo gusenga, no kubwira Imana ko ariyo bwugamo bwabo.

Abinyujije mu ndirimbo Hahiriwe umuntu’ bari basoje kuririmba, Uyu muhanzi ari kwifashisha amagambo ayigize agira ati: “Ni wowe ufite amagambo meza, amagambo meza y’ubugingo.’ ari nako asenga ndetse anabwira abantu gufatanya nawe n’itsinda ryose rya Alarm Ministries.

19:00- Ubwitabire si bwinshi nk’ubwari bwitezwe.
Muri Camp Kigali uraranganyije amaso, ubona ko ubwitabire buri nko ku kigero cya 70%. Witregereje mu myanya y’ikirenga, ndetse n’iy’icyubahiro abantu baracyakomeje kwinjira ngo bicare mu myanya yabateganyirijwe.

Ukubise akajisho mu myanya y’abishyuye ibihumbi 5000frw, urabona ko bagerageje kuza ndetse ho huzuye kurenza indi myanya yose isigaye.

18:45 Alarm Ministries ihamagawe ku rubyiniro
Nk’uko byaraye bigenze mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri BK-Arena, Alarm Ministries nayo ihamagawe ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri, nyuma y’umuhanzi Christophe Ngoga.

Ntabwo bisanzwe ko itsinda ry’abahanzi ryateguye igitaramo cyangwa umuhanzi, aza mbere ku rubyiniro. Alarm Ministries mu myambaro myiza, iserutse mu ndirimbo nshya bise ‘Imigambi yawe’

18:45- Umushyushyarugamba ashimiye Ngoga Christopher
Umushyushyarugamba ashimiye umuhanzi Ngoga Christophe, umaze igihe kingana n’iminota 30 ari gufasha abitabiriye igitaramo ‘Iyo niyo Data Live Concert’ kuramya no guhimbaza.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Untware, Ndabyemeye’ n’izindi. Uyu muhanzi ni umwe mu bari kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Christophe Ngoga niwe wabimburiye Alarm Ministries ku rubyiniro.
Apostle Christophe ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo, ndetse ni nawe mubwiriza wacyo

More From Author

Bari bakumburanye! Pst Julienne Kabanda yatunguranye mu gitaramo cya Richard Nick-AMAFOTO

Imbamutima za Richard Nick Ngendahayo nyuma y’Igitaramo “Niwe Healing Concert”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *