Israel azongera kuririmba i Kinyarwanda ryari?

Iki ni ikibazo kibajijwe na batari bake nyuma yuko babonye ko uyu muhanzi akomeje gusohora indirimbo ziri mu rurimi rw’igiswahili kandi zose zikurikiranye nta yindi yurundi rurimi iciyemo hagati. Niho havuye ikibazo kibazaga kiti ese Israel Mbonyi azongera kuririmba indirimbo z’ikinyarwanda ryari?

Abasura imbuga nkoranyambaga zuyu muhanzi bose babihamya ndetse biranagaragara ko indirimbo ze yagiye asohora zo mururimi rw’igiswahili ziri gukundwa cyane kugeza aho yamaze guca agahigo k’umunyarwanda wa mbere wagize abantu benshi barebye indirimbo ye mu gihe gito, aho nkimwe mu ndirimbo ze yatangiriyeho aririmba swahili ‘Nina Siri’ yagize abarenga miliyoni 26 bayirebye mu mezi 5 gusa.

Nyuma yaho uhereye mu mezi hafi abiri ashize Israel Mbonyi ntarongera kuririmba indirimbo y’ikinyarwanda dore ko ubu asohoye indirimbo ya gatatu ikurikirana n’zinndi 2 zose zo mu giswahili zikaza zisanga ya yindi twababwiye yahereyeho, ubu akaba amaze kugira indirimbo enye zo mururimi rw’igiswahili.

Israel Mbonyi akimara gusohora indirimbo ‘Nitaamini’ yakurikijeho izindi ndirimbo ebyiri asanzwe yararirimbye mu kinyarwanda ariko akaza nazo kuzishyira muri swahili arizo ‘Amenisamehe’ na ‘Malengo ya Mungu’ asohoye vuba.

Mbonyi asohoye izi ndirimbo zose mu gihe ari kwitegura gutaramira abakunzi be kuri Noheli muri BK Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code