Umuramyi Nzungu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yarabimpinduriye”yakoranye na Israel Mbonyi yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko Yesu ari we uhindura ibisa n’ibidashoboka, igashimangira ko nta kibazo kimunanira ndetse ko ijambo rye rifite ububasha bwo guhindura ubuzima bw’abamwiringira.
“Yarabimpinduriye” yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel, benshi bagaragaza ko bishimiye ihuriro ry’amajwi ya Nzungu na Israel Mbonyi ndetse n’ubutumwa bwimbitse buyirimo.
Nkuko bigaragara mu bitekerezo by’abayirebye ku rubuga rwe rwa YouTube, Benshi bishimiye ubufatanye bw’aba bahanzi bombi, bavuga ko kuba Israel Mbonyi yemeye gukorana na mugenzi we Nzungu ari ikimenyetso cyiza cy’urukundo, ubufatanye no gushyigikirana hagati y’abahanzi ba Gospel. Hari n’ababifata nk’ubutumwa bushishikariza gukomeza kubaka umwuka wo gufashanya no guteza imbere impano zitandukanye mu muziki wo kuramya no Guhimbaza Imana.
“Yarabimpinduriye” yakozwe n’itsinda ry’abanyamwuga mu gutunganya amajwi, amashusho, ibintu bigaragarira mu bwiza bw’ibihangano byayo.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana barashishikarizwa kureba no kumva iyi ndirimbo, bakakira ubutumwa bwayo bwuzuye ibyiringiro, kwizera no gushima Imana ku mpinduka ikora mu buzima bw’abayizera.
