Impaneza Heritier na N. Louise bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya “Ni Yesu”

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Impaneza Heritier, yasohoye indirimbo nshya yise “Ni Yesu”, yakoranye n’umuhanzikazi N. Louise, avuga ko ubutumwa buyikubiyemo bukomoka ku guhishurirwa Yesu Kristo binyuze mu gusoma Ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, Impaneza Heritier yavuze ko uko agenda arushaho gusoma Bibiliya ari na ko agenda arushaho gusobanukirwa Kristo, ibintu avuga ko bimufasha kwandika no kuririmba indirimbo zigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

Yagize ati: “Uko ndushaho gusoma Ijambo ry’Imana ni ko mpishurirwa Yesu. Ibyo bintera kuririmba kugira ngo abumva ubutumwa bwiza bamwizere.”

Yakomeje avuga ko indirimbo ze zose zishingiye ku kuri kw’Ijambo ry’Imana, ashimangira ko intego ye atari ukwidagadura gusa, ahubwo ari ugutangaza ubutumwa bwa Kristo nk’uko Bibiliya ibwigisha.

Ati: “Abantu bose bumva ibyo ndirimba, ndirimba ibihuye n’ukuri Bibiliya yahamije. Ndabasaba gushyigikira umurimo w’Imana turimo.

Uyu muhanzi yanageneye ubutumwa abakristo bose, abasaba gufata umwanya bakisuzuma bakareba niba imibereho yabo ihuye n’ibyo Imana ibashakaho.

Yagize ati: “Nakwifuza ko buri mwizera yibaza ati: Ese mbereyeho Umwami? Ese mbayeho nk’uko Umwami ashaka? Hanyuma umuntu wese asuzume inzira ze. Ndabasabira ku Mana ngo ibahe guhishurirwa Kristo.”

Indirimbo “Ni Yesu” ije yiyongera ku zindi ndirimbo za Impaneza Heritier zigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no gushishikariza abantu kumwizera no kugendera mu kuri kw’Ijambo ry’Imana.

More From Author

Niron Buntu yasohoye indirimbo nshya “Ni Nziza”, The Ben amwifuriza kugera kure

Impamvu 15 zishobora gutuma amasengesho yawe adasubizwa ako kanya, nk’uko Bibiliya ibyigisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *