Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya bise “Ibanga”

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine batangaje ko bari mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya bise “Ibanga”, bavuga ko izaba ikubiyemo ubutumwa bw’ ihumure no gukomeza abiringira Imana.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, aba bahanzi bavuze ko bishimiye kumenyesha abakunzi babo ko iyi ndirimbo isigaje igihe gito ikajya hanze, banagaragaza ko bafite icyizere ko izakora ku mitima ya benshi.

Bagize bati: “Twishimiye kubamenyesha ko indirimbo yacu nshya ‘Ibanga’ igiye kubageraho vuba. Ni indirimbo y’ubutumwa buhumuriza abiringira Imana, ibibutsa ko bafite Umurinzi utajya atsindwa. Muzayikunda cyane, kuko natwe amatsiko ni yose.”

Alicia na Germaine bavuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose, bibutsa abakristo ko ubuzima bwabo bushingiye ku Mana ibarinda kandi ibakomeza.

Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati: “Abamwizera dufite uko tugenda, dufite Ibanga tugendana. Abamwizera ntituzanyeganyezwa, twishingikirije Umunyembaraga. Dukingiwe n’Igitare Gikomeye.”

Indirimbo “Ibanga” ije ikurikira izindi Alicia na Germaine bamaze kumenyekaniraho zirimo “Ibendera”, “Ihumure”, “Ndahiriwe”, “Rugaba”, “Uriyo”, “Urufatiro” na “Wa Mugabo”, zakunzwe n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nubwo bataratangaza itariki nyayo iyo ndirimbo izasohokeraho, basabye abakunzi babo gukomeza kuyitegereza, bavuga ko isigaje igihe gito ikagera hanze.

Binyuze muri “Ibanga”, Alicia na Germaine bakomeje urugendo rwabo rwo kwamamaza ubutumwa bw’ibyiringiro, ihumure no kwiringira Imana, ubutumwa bumaze kubagira bamwe mu bahanzi bakurikirwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

More From Author

Papi Clever na Dorcas mu byamamare byagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Urare” ya Titi Brown

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *