Itorero Noble Family Church, riyobowe na Apostle Mignonne Alice Kabera, ryamuritswe ku mugaragaro porogaramu nshya ya telefone yitwa Noble One App, igamije gufasha abayoboke n’abandi bose bifuza gukurikira ibikorwa by’itorero aho bari hose ku isi.

Iyi porogaramu iboneka kuri Google Play Store no kuri Apple App Store, ikaba yarateguwe mu rwego rwo koroshya uburyo abakristo babasha kubona inyigisho z’Ijambo ry’Imana, amakuru y’itorero n’ibindi bikorwa bitandukanye bibafasha gukomeza gukura mu buzima bw’umwuka..
Noble One App igizwe n’ibice bitandukanye bifasha abayikoresha gukurikira inyigisho z’Ijambo ry’Imana, gusoma inyigisho z’umunsi zishingiye ku Ijambo ry’Imana, kumenya gahunda z’amateraniro n’ibindi bikorwa by’itorero, ndetse no gutanga amaturo n’inkunga mu buryo bworoshye.
Abateguye Noble One App bavuga ko izafasha abayikoresha gukurikira inyigisho, kumenya gahunda z’itorero, gusoma Ijambo ry’Imana ry’umunsi no kutazacikanwa n’amateraniro cyangwa andi makuru y’itorero, aho baba bari hose ku isi.
Noble Family Church ni itorero ryashinzwe mu Rwanda na Apostle Mignonne Kabera, rikaba rimaze imyaka 17 rikora umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Rishingiye ku ntego yo gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa, kandi nk’uko ribitangaza, rimaze kugirira akamaro (guhindura ubuzima) abantu barenga 3,000 binyuze mu ivugabutumwa no mu zindi gahunda zaryo muri Afurika, Amerika y’Amajyaruguru ndetse no mu Burayi.
Icyerekezo cyaryo ni ugufasha abantu kubaho ubuzima bwuzuye binyuze mu gukura mu buryo bw’umwuka, amarangamutima n’ubukungu, byose bishingiye ku ndangagaciro z’Imana. Mu ndangagaciro z’itorero harimo ubusabane (Fellowship), ubujyanama (Mentorship), urukundo (Loving), kwita ku bandi (Caring) no gusangira ibyo bafite (Sharing).
Icyicaro gikuru cya Noble Family Church giherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ariko ibikorwa byaryo byamaze kwaguka mu bihugu byinshi birimo u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, Mozambique, Zimbabwe, Angola na Ghana muri Afurika; u Bubiligi, u Bufaransa, Suwede n’u Bwongereza mu Burayi; ndetse na Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gushyiraho Noble One App ni indi ntambwe igaragaza uburyo Noble Family Church ikomeje gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no kubafasha gukomeza kuba hafi y’itorero no gukurira mu kwizera aho baba bari hose ku isi.



