Past Julienne Kabanda agiye guhurira mu giterane n’abarimo Tracy Agasaro na Bosco Nshuti

Itorero ‘Spirit Revival Temple’ riyoborwa na Pasiteri Jackson Mugisha ryateguye igiterane kizamara iminsi itatu, cyibanda ku kureba uruhare cyangwa ibikorwa byiza umukirisitu ashobora gukora mu guhindura Isi ya none nziza.

Iki giterane cyiswe ‘Impact Conversion 2023’ giteganyijwe tariki 25-27 Kanama 2023, aho kizajya kibera mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko ku ba Des Amis [Église des Amis].

Cyatumiwemo Pasiteri Julienne Kabanda, Apôtre Sosthene Serukiza n’abandi.

Ubuyobozi bw’Itorero burangajwe imbere na Pasiteri Mugisha n’umugore we, Peace Muzigura butangaza ko iki giterane ari umwanya mwiza wo kwisuzuma nk’abakirisitu kugira ngo barebe uruhare bashobora kugira mu guhindura neza Isi ya none.

Ati “Ni igiterane cy’iminsi itatu twibaza ko kizafasha abazacyitabira gusobanukirwa uruhare rwabo mu gufasha sosiyete babarizwamo. Uretse izi nyigisho, hazabamo benshi bazakizwa, abandi bakire indwara n’ibindi bitandukanye.”

Iki giterane cyitezweho kuzataramamo abaramyi nka René Patrick n’umugore we Agasaro Tracy, Bosco Nshuti ugezweho mu ndirimbo zihimbaza Imana n’abandi.

Ni igiterane kandi cyitezweho kubwirizwamo Ijambo ry’Imana ku buryo hitezwe gukizwa kw’abatari bake mu bazacyitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code