Papa mushya Léo wa XIV yamaze imyaka asangiza ubutumwa bwamagana politiki za Trump kuri Twitter.

Papa mushya watowe, Leo wa XIV, amaze imyaka atanga ibitekerezo bikomeye byamagana politiki za Perezida Trump ku mbuga nkoranyambaga — aho uyu muyobozi wa mbere w’umunyamerika muri Kiliziya Gaturika yashyiraga imbere cyane ibijyanye no kwamagana imvugo ikarishye ya Trump ku bimukira.

Leo wa XIV, kugeza kuri uyu wa Kane uzwi nka Robert Francis Prevost, ufite imyaka 69, yakundaga gusangira cyangwa gusubiramo ibitekerezo bya bagenzi be (Repost) akoresheje konti ye yemewe ku rubuga X, rwahoze rwitwa Twitter.

Ubutumwa bwe bwa nyuma kuri X mbere yo gutorerwa kuyobora na Konklave yabereye muri Chapelle Sistine bwari gusubiramo (Retweet/Repost) ubutumwa bw’umusesenguzi w’umukatolika utuye i Philadelphia witwa Rocco Palmo, ku wa 14 Mata, aho yamaganaga ubufatanye bwa Trump na Perezida wa El Salvador Nayib Bukele mu bijyanye no gusubiza iwabo abimukira badafite ibyangombwa.

“Mu gihe Trump na Bukele bakoresha Oval Office mu gikorwa kitemewe cyo gusubiza iwabo umuturage wa Amerika… Evelio [Menjivar], wigeze kuba Umunya-El Salvador utari ufite ibyangombwa none akaba ari umwepisikopi wungirije i DC, aribaza ati: ‘Ese ntimubona imibabaro yabo? Nta gaciro mutanga ku bwenge bwanyu? Ni gute mwaceceka?’”

Iyo nkuru yavugaga ku magambo Visi Perezida wa Trump yavuze mu kiganiro kuri Fox News ku wa 29 Mutarama, aho yagize ati:
“Hari ihame ry’abakristu rivuga ko ukunda umuryango wawe, hanyuma ugakunda umuturanyi, ugakunda abaturanyi muri rusange, hanyuma ugakunda bagenzi bawe b’Abanyamerika, hanyuma nyuma y’ibyo, ukita no ku bandi bo ku isi. Hari benshi rero batannye burundu kubyiryo hame.”

Prevost yagaragaye kenshi mu biganiro bya politiki yo muri Amerika mu gihe cya manda ya mbere ya Trump — aho mu 2017 yasangije abamukurikira ubutumwa bwa Palmo bwagiraga buti:
“Gushyira ibihano ku mpunzi ‘igihe cy’umwijima mu mateka ya Amerika,’

Muri Mutarama wa 2017 nanone, Papa mushya yongeye gusangiza ubutumwa bw’umupadiri w’umuyezuwiti (Jesuit) witwa James Martin, wavuze ati: “Turimo guhagarika impunzi zose z’Abasiriya? Abagabo, abagore n’abana bakeneye ubufasha kurusha abandi bose? Twabaye ishyanga ritagira impuhwe. Yesu ararira.”

Muri uwo mwaka nyine, yanasangije abamukurikira ubutumwa bwavugaga uko imvugo n’amagambo ya Trump byatizaga umurindi ivangura n’irondabwoko.

Papa mushya yagaragaje ibitekerezo bye no ku bindi bibazo bitandukanye.

Mu Ukwakira 2017, Prevost yasangije ubutumwa bwa Senateri Chris Murphy wasabaga ko hashyirwaho amategeko mashya agenga imbunda nyuma y’uko umuntu yarashe abantu 60 i Las Vegas.
“Ku nshuti zanjye dukorana: Ubwoba bwo kugira icyo dukora ntibwasimbuzwa amasengesho. Ibi byose ntibizarangira keretse dufashe ingamba,” Niko Murphy yari yanditse.

Trump mu mwaka wakurikiyeho yahagaritse “bump stocks” — igikoresho gituma imbunda irasa vuba — nyuma y’uko byakoreshejwe muri iriya bwicanyi i Las Vegas.

Papa mushya yanashyize hanze ubutumwa butandukanye buhagarariye imyanya ya Kiliziya ku bijyanye na politiki za Leta — harimo kwamagana gukuramo inda, igihano cy’urupfu no gufasha abantu kwiyahura (euthanasia) — ndetse yasangije ubutumwa bwanenze “imyumvire y’igitsina” yigishwa mu mashuri.

Prevost yaje gutungurana ubwo yatorwaga nk’umuyobozi w’abagatolika bagera kuri miliyari 1.4 ku isi, kuko izina rye ritari rigeze rihabwa amahirwe mbere y’iyo Konklave yamaze iminsi ibiri.

Trump yashimiye Papa mushya kuri Truth Social maze abwira abanyamakuru bari hanze ya White House ko yishimiye kuba Umunyamerika agiye kuyobora Kiliziya.
Trump yagize ati “Ishimwe rikomeye kuri Kardinali Robert Francis Prevost, wiswe Papa, Ni ishema rikomeye kubona ko ari we Papa wa mbere w’Umunyamerika. Ni iby’agaciro, kandi ni ishema rikomeye ku gihugu cyacu. Niteguye guhura na Papa Leo wa XIV. Ni umwanya uzaba ufite ubusobanuro bukomeye!”

Umugisha wa mbere watanzwe n’uvuka i Chicago, watanzwe mu Kilatini no mu Esipanyoli, wubashye ubutumwa bwa nyakwigendera Papa Fransisiko, ndetse ushimangira ko Kiliziya Gaturika ikwiye kwakira “buri wese” — nk’uko byagaragazwaga n’imbaga mpuzamahanga yateraniye muri St. Peter’s Square kumwakira.

Guhitamo izina Leo wa XIV na Prevost bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko ashaka gukomeza umurage wa Leo wa XIII, wari uzwi nka “Papa w’Abakozi” — kandi wari ufite manda ya gatatu ndende yizewe, kuva 1878 kugeza 1903, ubwo yanze kuva i Vatican mu rwego rwo kwamagana uko Leta y’u Butaliyani yafashe ibihugu bya Papa (Papal States).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *