Byinshi ku giterane ”UKUBOKO K’UWITEKA” cyateguwe na Korali AGAPE ya ADEPR Nyarugenge

Korali AGAPE ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge yateguye igiterane cy’iminsi ibiri gifite intego: “UKUBOKO K’UWITEKA” iboneka muri Yesaya 59:1 “Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”

Iki giterane kizatangira kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 24 gisoze ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 ,kizabera kuri ADEPR Nyarugenge(mu Gakinjiro) ,amasaha yo gutangira akaba ari saa munani.

AGAPE ni korali imaze imyaka irenga 25 ikora umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge mu buryo bwo kuririmba ndetse no gukora indi mirimo Imana ibashoboje cyane cyane iy’urukundo nkuko izina ryabo ribivuga(AGAPE: Urukundo rw’Imana).

Korali AGAPE imaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye harimo izamenyekanye cyane (ABASIRIKARE, UKUBOKO KWIZA, INEZA YAWE, ARENYEGEZA, URUGENDO, n’izindi…)

AGAPE ni korali ifite amateka akomeye aho yatangiye ari itsinda ry’abaririmbyi bake cyane nyuma iza kugenda yaguka ubu ikaba ifite abaririmbyi basaga 130.

Igiterane Korali AGAPE yateguye nk’uko umuyobozi wayo Prof SAGAHUTU Jean Baptiste yabisobanuriye Nkundagospel.com kigamije cyane cyane guhembura imitima y’abantu ndetse n’itorero muri rusange.

Muri iki giterane hazabaho kuramya, guhimbaza Imana, Ijambo ry’Imana ndetse no Gusenga.

Umuyobozi wa Korali AGAPE yakomeje asobanurira Nkundagospel ko iki giterane Korali AGAPE izafatanya n’andi makorali ariyo SILOAM ADEPR KUMUKENKE, Korali JEHOVAH JIREH , Korali ENIHAKORE ndetse na LUNCH HOUR WORSHIP TEAM.

Umuyobozi wa Korali AGAPE yasoje abwira Nkunda gospel.com ko ahaye ikaze abantu bose muri iki giterane ngo bazaze dufatanye kuramya ndetse no guhimbaza Imana.

Korali Agape bakaba barasohoye indirimbo nshya kuri uyu wa gatanu ushize yitwa “ARENYEGEZA ” iteguza abantu Pentecost Izaba mu mpera za Gicurasi.

Umva indirimbo nshya ”ARENYGEYA” ya Korali Agape

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *