Apostle Mignonne Kabera yashimiye Ben na Chance, Israel Mbonyi n’abandi bakozi b’Imana bitwaye neza mu ivugabutumwa

Mu giterane ngarukamwaka cya 7 Days of Worship 2026, cyateguwe na Women Foundation Ministries ku bufatanye na Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera yashimiye bamwe mu bahanzi n’abakozi b’Imana bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu benshi kwegera Imana.

Ap. Mignonne yashimiye Ben na Chance

Iki giterane cyabaye kuva ku wa 7 kugeza ku wa 14 Kamena 2026, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Abba Father”, iboneka mu gitabo cy’Abagalatiya 4:6. Mu minsi irindwi y’amasengesho n’inyigisho, abacyitabiriye bahawe ubutumwa bwibanze ku rukundo rw’Imana no kubana nayo nk’Abana bayo.

Icyo giterane cyabereye muri Noble Family Church cyitabiriwe n’abigisha n’abaramyi batandukanye barimo Rev. Julian Kyula, umuramyi mpuzamahanga Noel Robinson ndetse n’abaramyi benshi bo mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Apostle Mignonne Kabera, washinze Noble Family Church na Women Foundation Ministries, yafashe umwanya wo gushimira bamwe mu bakozi b’Imana n’abahanzi ba Gospel barimo Alexis Dusabe, Rene na Tracy, Ben na Chance, Israel Mbonyi ndetse na Precious Stones, avuga ko ibikorwa byabo byagize uruhare rukomeye mu gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

By’umwihariko, Apostle Mignonne yagarutse kuri Ben na Chance, avuga ko ari inshuti ze z’igihe kirekire kandi ko akunda uburyo bakorera Imana bafite umutima wo kuyikorera no gukorera abantu.

Yavuze ko yari yatumiwe mu gitaramo cya Pasika cya Ben na Chance cyabereye muri BK Arena muri uyu mwaka wa 2026, ariko ko atabashije kukitabira kubera urugendo yari amaze iminsi arimo avuye mu mahanga.

Apostle Mignonne yashimye cyane impano n’ubwenge bwihariye bwa Ben, agaragaza ko ari umuntu ufite ubuhanga n’ubwenge buturuka ku Mana.

Yagize ati: “Ben ni umugabo ufite ubwenge bw’Imana. Nakunze uburyo Chance yambwiraga ko hari ibintu Ben aba avuga akumva bari kumwe ariko nyine ntabe ari kubisobanukirwa neza muri ako kanya, akazabyumva nyuma.”

Yakomeje ashimangira ko Chance ari umuntu ukunda abantu kandi ushyigikira abandi bahanzi, ibintu yavuze ko byagize uruhare mu kubaka ubumwe no guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Apostle Mignonne Kabera yanashimiye Ben na Chance ku gitaramo cy’amateka bakoze muri BK Arena, avuga ko kitabaye igitaramo gisanzwe ahubwo cyabaye urubuga rwafashije abantu benshi kwakira agakiza no kongera kwegera Imana.

Yasoje agaragaza ko azi neza aba bahanzi ndetse n’itorero bakomokamo, ashimangira ko bafite ubuyobozi bwiza buyobowe na Bishop Dr. Masengo, ndetse ko ari urugero rwiza rw’abahanzi bakomeje gukoresha impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

7 Days of Worship 2026 yasize ubutumwa bukomeye bwo gusubira ku rukundo rw’Imana no gukomeza gushyigikira abakozi bayo bakomeje guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu muziki no mu ivugabutumwa.

More From Author

Loni ivuga ko abakobwa n’abagore b’Abakristu muri Nigeria bakomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije

I Burayi: Ibyaha byibasira Abakirisitu byiyongereye cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *