Umuramyi Israel Mbonyi yateguje abakunzi be igitaramo kidasanzwe dore ko ntawundi uzaba watumiwemo kuririmba uretse we n’ikipe ye nkuko yabitangaje.
Israel Mbonyi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yakomoje kubizaranga umunsi nyiri zina w’igitaramo cye kizaba kuwa mbere w’umugoroba wa Noheli, yagize ati “Mugure amatike hakiri kare ntimutegereze umunsi wa nyuma, kandi ikindi nuko tuzatarama kuko ninjye gusa n’ikipe yanjye indirimbo muzashaka zose tuzazirimba”
Israel Mbonyi atangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko amatike ari kugurwa ku bwinshi ndetse hari nabatangiye guterekerezako ashobora kongera gushira cyangwa se imyanya yose igafatwa mbere y’italiki nyiri zina y’igitaramo (Sold Out).
Uyu muhanzi kandi atangaje ibi nyuma yuko muri iyi weekend yegukanye ibihembo bibiri bikomeye mu muziki nyarwanda. Ni ibihembo bisanzwe bitegurwa na Isango Star byitwa ISANGO NA MUZIKA AWARDS , aho uyu muhanzi yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu ndirimbo ziramya Imana wa 2023 (Best Gospel Artist) ndetse n’igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo mu Rwanda (Best Male Artist).
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi yise “Icyambu Live Concert Edition 2′ araboneka ku rubuga www.ticket.rw ndetse akanaboneka uhamagaye nomero: 0789283415 – Bourbon Coffee cg se 0798335921 – KISIMENT.