Israel Mbonyi yanditse andi amateka muri BK Arena


Umuramyi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye cyane mu muziki nka Isreal Mbonyi yongeye gukorera amateka muri BK Arena maze abakunzi be bari baje mu gitaramo ngarukamwaka ‘Icyambu Live Concert edition 2’ bataha banyuzwe bitavugwa.

Iki gitaramo cyatangiye kugaragaramo udushya mbere y’iminsi ibiri ngo kibe, dore ko amatike yose yashyize ku isoko habura iminsi ibiri ngo iki gitaramo cyari cyitezwe na benshi kibe.
Ni igitaramo cya kabiri ahakoreye nyuma y’ikindi yahakoreye kuri Noheli y’umwaka ushize na bwo akandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wujuje BK Arena mu bakora umuziki uhimbaza Imana.
Ubwitabire bwari hejuru mu ngeri zose haba abakuru, urubyiruko ndetse n’abana bari baje gusoza Noheli bahimbaza Imana hamwe na Isreal Mbonyi wanafashe umwanya uhagije ku rubyiniro.
Umuhanzi Yvan Ngenzi ni we winjije abakunzi ba Israel Mbonyi mu gitaramo mu bihangano bitandukanye by’umwuka. Yinjiriye ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Hari Impamvu’ ya Israel Mbonyi, Ndacyafite Impamvu’. ya Apollinaire Habonimana na Shemeza na ‘Victory Belongs To Jesus’ ya Todd Dulaney.

Yakurikijeho indirimbo ya Jules Sentore ‘Warakoze’ n’izindi za Kiliziya Gatolika nka ‘Ni iki cyatuma ntagushimira Nyagasani’.

Iki gitaramo cyaranzwe no kubyinira Imana aho ibihumbi birenga 10 by’Abanyarwanda n’abanyamahanga bari baje kwirebera uyu muhanzi umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga. Ibi bifitanye isano n’indirimbo zitandukanye uyu muhanzi aheruka gusohora mu rurimi rw’Igiswahili harimo iyitwa ‘Nina Siri’ zakunzwe n’abanyamahanga biganjemo abo muri Kenya, bityo zizamura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ‘Nina Siri’ izindi ndirimbo zakoze ku marangamutima y’abantu harimo ‘Nitaamini’, Baho, Nk’Umusirikare, Hari Ubuzima, Karame, Ibihe, Nzi Ibyo Nibwira, Intashyo n’izindi zinyuranye. Uko Israel Mbonyi yatangiraga indi ndirimbo ku rubyiniro, yakirwaga n’imbaga y’abitabiriye igitaramo, harimo n’abavuzaga amafirimbi nk’uburyo butamenyerewe muri BK Arena.

Iki gitaramo cyashimishije abantu mu buryo bukomeye, bigaragaza ko bari bakumbuye kumubona abataramira. Bimwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo The Ben uherutse kurushingana na Uwicyeza Pamella, Ommy Dimpoz, ukomoka muri Tanzaniya, Intore Massamba, Muyoboke Alex, Uncle Austin, Aristide Gahonzire, Marina, Sherry Silver wamamaye mu kubyina, hamwe n’abandi batandukanye.

Uyu muhanzi ari mu bamaze kwerekana ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe kandi akaba amaze kwagura ibikorwa bye kuko amaze kugira abafana batari bake harimo n’abakoresha ururimi rw’Igiswahili nko mu bihugu bya Tanzania na Kenya. Ikindi wamenya kuri uyu muhanzi n’uko ari we wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’igitsina gabo wahize abanda bahanzi, yaba abaririmba indirimbo zisanzwe ndetse n’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code