Miss Iradukunda Elsa yabatijwe mu mazi menshi mu itorero Shiloh Prayer Mountain

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa aherekejwe n’umugabo we Kagame Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’, yabatijwe na Rev. Pastor Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church. Ni umuhango wabereye muri Kigali View Hotel i Nyamirambo. Ni mbere y’umunsi ngo habe gusaba no gukwa.

N’ubwo Rev. Pastor Alain Numa adateganya kuzashinga itorero rye, yamaze kubatiza Miss Iradukunda Elsa mu mazi magari aho bifashishije Piscine iri muri Hotel Kigali View iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. 

Uru rusengero Miss Elsa yabatirijwemo rwa Shiloh Prayer Mountain Church ruyobowe na Bishop Olive Murekatete Esther, biteganyijwe ko ari ho bazakorera ubukwe mu cyiciro cyo gusezerana imbere y’Imana mu muhango uteganyijwe ku wa 01 Nzeri 2023.

Miss Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko mu mezi atandatu ashize mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code