Messengers Singers yo mu Itorero Adventiste yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo Siryo Herezo Live Concert

Itsinda ry’abaririmbyi Messengers Singers ryatumiye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gitaramo bazakora bafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo nshya zigize album nshya.

Iki gitaramo bise “Siryo Herezo Live Concert” bazagikora ku wa 9 Nzeri 2023 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha guhera saa kumi n’imwe.

Ni ubwa mbere iri tsinda rigiye gukora igitaramo nk’iki cyagutse, nyuma yo gutumirwa no kuririmba mu bitaramo bikomeye byagiye bibera ahantu hanyuranye.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bigaragaza ari ukwishyura ibihumbi 10 Frw mu myanya izwi nka Premium ndetse na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP). Ni mu gihe amatike y’ahasanzwe hazwi nk’ahasanzwe (Regular) yashize ku isoko.

Perezida wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rw’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi biri muri gahunda yo gushyigikira umurimo w’Imana.

Iri tsinda ryari risanzwe rikora igitaramo ngaruka mwaka, ariko ntibaherukaga kubera ibihe bya Covid-19 byatambutse.

Ishimwe Emile yavuze ko bahuje imbaraga na Israel Mbonyi kubera ko ‘afite indirimbo zo kuramya Imana zikunzwe na benshi’ kubera ‘ubutumwa bubamo’. Ati “Gukorana nawe rero twumvise iryo vugabutumwa tugamije ryagera kuri benshi.” 

Uyu muyobozi yavuze ko iki igikorwa bazakora cyo gufata amashusho y’indirimbo z’abo kitamenyerewe cyane mu Itorero Adventiste. Ati “Hazakorwa ‘Live Recording’ nabwo ni ubwa mbere izaba ikozwe.”

Muri iki gitaramo bazafata amashusho y’indirimbo 10 zizaba zigize album y’abo nshya. Emile avuga ko bagitegura bashatse kurenga gutaramira abantu, ahubwo bakabihuza n’ibihe byo gukorera amashusho zimwe mu ndirimbo z’abo bahimbye.

Avuga ati “Impamvu n’uko igitaramo nk’iki gikomeye. Biba byiza kitarangiye gutyo gusa ahubwo hakagira n’undi musaruro uvamo.”

“Twatekereje rero ko bitaza ari ugutarama gusa ahubwo hanakorwamo album y’indirimbo 10 zizakorwa mu majwi n’amashusho, ikazasohoka nyuma.

Messengers Singers irazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka: Iyo avuze, Nyuma ya byose, Umusumari, Urahambaye, Ajya amba hafi, n’izindi. Basanzwe bafite album zirimo iyo bise ‘Wamwituye iki? ndetse na ‘Iyo Avuze’.

Iri tsinda rimaze imyaka irenga 14 rikora ivugabutumwa. Ryaririmbye mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye, bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo, n’ibindi.

Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi, ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani. Yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe, mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu, bafite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code