Habura iminsi 8 ngo akore igitaramo Chryso ndasingwa avuze Inkomoko ye

Umuhanzi uri mubagezwe mu gisata cy’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana, Chryso Ndasingwa uri no kwitegura igitaramo muri BK Arena yashyize hanze indirimbo nshya isobanura ikanashimangira inkomoko ye.

Kuri uyu wa gatandatu, 27 mata 2024, mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo akorere muri BK ARENA igitaramo azamurikiramo album ye Wahozeho, Chryzo yazindutse asohora indirimbo nshya yise ‘Inkomoko’ isobanura ko yakomotse muri Kristo kandi ahiriwe kubw’amaraso ya Kristo.

Ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 46 iri mu njyana zigezweho benshi bazi nka “Amapiano”, injyana iri muzikunzwe cyane mu rubyiruko ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Atangira iyi ndirimbo, Ndasingwa aba asobanura inkomoko ye mu magambo agira ati “Nkomoka kuri Data,Ndi icyaremwe gishya, Navutse ubwa kabiri, Nagabiwe ya migisha Yose, Nababariwe Kubw’amaraso Ya Yesu”

Inkomoko ni indirimbo asohoye mu gihe habura iminsi 8 gusa ngo ataramire abakunzi be muri BK Arena. Ni igitaramo yatumiyemo abaririmbyi b’amazina akomeye mu muziki uhimbaza Imana harimo; Itsinda rya True Promises, Azaph Music International, Josh Ishimwe, Papi Clever & Dorcas, Aime Uwimana ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi HIMBAZA Club ryemejwe mu banyuma bazagaragara muri iki gitaramo.

Wahozeho Album Launch ni igitaramo kizaba kiyobowe n’umuramyi ukundwa na benshi kandi akaba umusangiza w’amagambo ubikora neza, Tracy Agasaro umufasha wa Rene Patrick.

Amatike yiki gitaramo aboneka mu bice bitandukanye cyane ku matorero yo muri Kigali atandukanye ndetse no kuri murandasi unyuze kuri www.ticqet.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code