Jehovah Jireh Choir (ULK) igiye gukorera igitaramo gikomeye mu Karere ka Rubavu cyiswe “Imana Iratsinze Live Concert – Season 3.” aho izataramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bazaturuka mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abo mu ntara y’ uburengerazuba.
Ni gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026, aho kizabera kuri Stade Umuganda i Rubavu, guhera saa 7:00 z’amanywa (13h00), nk’uko byatangajwe n’abayobozi biyi choir mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 12 kanama 2026.
Jehovah Jireh Choir ntizaba iri yonyine muri iki gitaramo, kuko izifatanya n’andi makorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza aturuka muri aka karere ka Rubavu arimo Bethlehem Choir, Bethel Choir ndetse na El-Roi Worship Team (Maredi – Gisenyi).
Muri iki gitaramo kandi hazaba hari abigisha n’abayobozi b’amatorero batandukanye, barimo Senior Pastor Isai Ndizeye na Rev. Pastor Binyoni Y. JeremIe, ndetse na Rev. Pastor Humuregas, n’abandi batandukanye.
Jehovah Jireh Choir, imyaka irenga 25 mu murimo w’Imana
Jehovah Jireh Choir yatangiye umurimo w’Imana mu 1998, ikaba imaze imyaka irenga 25 ikora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana no guhimbaza Imana.
Muri iyi myaka yose, iyi korali yamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake. Mu ndirimbo zayo zizwi cyane harimo “Gumamo,” “Turakwemera,” “Umukwe araje,” “Tugufitiye icyizere Mana,” “Izahanagura amarira,” “Imana yaraduhamagaye,” “Kugira ifeza,” “Guma muri Yesu,” “Ingoma yawe” “Imana Iratsinze, n’izindi.
Iki gitaramo cya “Imana Iratsinze Live Concert – Season 3” gitegerejwe nk’umwanya wo guhimbaza Imana, gusangira ubutumwa bw’Ijambo ryayo no gufasha abakristo n’abakunzi ba Gospel kwifatanya na choir bakunda mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abayobozi biyi choir barimo Aloys, batangaza ko bafite gahunda yo kuzenguruka uturere twose tw’ igihugu cy’u Rwanda babwira abakunzi babo ko Imana itsinze kandi izahora itsinda, baboneyeho no gutumira abakunzi babo batuye i Goma bavuga ko nta kibazo cy’ umutekano gihari kuko kugeza ubu umwuka umeze neza ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC Congo.
Jehovah Jireh Choir irahamagarira abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abifuza kwifatanya muri iki gikorwa kuzitabira iyi gahunda izabera kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026.





