Rev. Dr. Rutayisire asaba Abanyarwanda kutibagirwa aho Imana yabakuye

Mu gihe u Rwanda rwitegura Rwanda Shima Imana 2026, izabera kuri Stade Amahoro ku wa 16 Kanama 2026, Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye Abanyarwanda gukomeza umuco wo gushima Imana, bibuka aho yabakuye n’ibyo yabakoreye.

Rutayisire yabivuze ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yabwirizaga muri ADEPR Nyarugenge mu bukangurambaga bwo gutegura iki gikorwa gihuza amatorero ya Gikristo mu Rwanda.

Yifashishije Zaburi 107, yavuze ko gushima Imana bidakwiye gukorwa gusa mu bihe byiza, ahubwo ko no mu bibazo umuntu akwiriye kwibuka ibyo Imana yamukoreye kugira ngo abone imbaraga n’icyizere.

Yahuje urugendo rw’Abanyarwanda n’ibivugwa muri iyo Zaburi, agaragaza ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo intambara, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubuhunzi, ariko rukongera kubakwa.

Rutayisire yavuze ko iterambere n’amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ari impamvu yo gushima Imana, ariko asaba Abanyarwanda kutibwira ko urugendo rwarangiye. Yagize ati: “Hari aho Imana yadukuye, hari aho Imana itugejeje, ariko hari n’aho Imana itujyana.”

Yanasabye abantu ko uko Imana ibongerera imigisha, ari ko bakwiye kongera amashimwe, kugira ngo gushima Imana bibe umuco uhoraho aho kuba igikorwa cy’umunsi umwe.

Rwanda Shima Imana 2026 izabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama, ihurize hamwe amatorero ya Gikristo mu rwego rwo gushimira Imana ku byo yakoze, ibyo ikomeje gukora n’ibyo bizera ko izakora mu gihe kizaza.

More From Author

Donald Trump yakiriye Pasiteri Son Hyun-bo wamaze iminsi 145 afunzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *