Korali Horebu ntiyicaye, badatinze basohoye indi ndirimbo ivuga Urukundo rw’Imana.

Korali Horebu ikorera umurimo wayo wo kuririmba mu Itorero ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Mbega urukundo’ ikubiyemo ubutumwa busobanura bunashima Urukundo Kristo yakunze abo mu isi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo iyi Korali yashyize hanze iyi ndirimbo ifite iminota 9 n’amasegonda 56 ikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho byose bifashwe mu buryo bw’ako kanya (Live).Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaruka k’urukundo rwa Kristo nkuko bigaragara mu butumwa bwiza, Yohana 3:16.

Mu kiganiro umuyobozi w’iyi Korali yagiranye na Nkundagospel yakomoje k’ubutumwa bifuza ko abakumva iyi ndirimbo bose bakuramo, yagize ati “Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwamamaza Yesu waje agasiga ubwiza n’icyubahiro mu ijuru akaza gucungura umwana w’umuntu”

Akomeza mu kiganiro, yakomoje kandi ku mishinga ya vuba bafite muri Horebu, akomeza agira ati “Ikintu gikuru turi kwitegura, dufite igiterane k’iminsi itatu kizatangira kuwa 30 Kanama kugeza kuwa 01 Nzeri 2024”

Muri iki kiganiro kandi yahishuye igihe bazashyirira hanze umuzingo ukubiyemo izi ndirimbo zose, yagize ati “Turi guteganya kuzashyira hanze umuzingo w’izi ndiririmbo umwaka utaha kandi twifuza ko abakunzi bacu babimenya bakanabyitegura bakazaza gufatanya natwe kuri uwo munsi”

Asoza ikiganiro na Nkundagospel yabajijwe uburyo umuntu ubashaka kubasura cyangwa se no kubatumira aho yaca nuko yabigenza, asubiza agira ati “Ushaka kudusura nkuko nabivuze tubarizwa kuri ADEPR Paroisse ya Kimihurura,Itorero rya Kimihurura,Nomero ya Telephone yatubonaho ni :0788305038, naho uwifuza kudutumira nta kindi kiguzi, ubanza kutuvugisha hanyuma ukandikira Itorero ibaruwa yo kudutumira”

Korali Horebu igizwe n’abaririmbyi 106 ibarizwa mu itorero ADEPR Kimihurura. Ni korali imaze gukora indirimbo 26 z’amajwi n’amashusho ndetse n’izindi zikiri gutunganywa zigera ku 10.

Umva indirimbo ‘Mbega Urukundo’ ya Korali Horebu ukanda kuri iyi LINK

Korali Horebu yasohoye indirimbo nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code