Alex Dusabe na Pst. Rutayisire bagiye guhurira mu gitaramo mu Bwongereza

Umuramyi Alexis Dusabe aritegura gutaramira mu mujyi wa Coventry mu Bwongereza, mu gitaramo cyiswe The Hope UK Worship & Restore, giteganyijwe ku wa 19 Ukuboza 2026, kigamije kuramya no guhimbaza Imana n’ibiganiro bigamije kubaka imiryango.

Iki gitaramo kizitabirwa na Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire, uzafatanya na Alexis Dusabe gutanga ubutumwa bugamije gukomeza ingo, kugarurira abantu ibyiringiro no gushishikariza imiryango kubakira ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana.

Alexis Dusabe yatangaje ko ari ubwa mbere agiye kugera mu Bwongereza, asaba Abanyarwanda, Abarundi n’abandi batuye muri icyo gihugu no mu bindi bihugu by’u Burayi kuzitabira iki gitaramo, cyane cyane abitegura kurushinga, abashakanye n’abanyura mu bibazo byo mu miryango. Yavuze ko kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iki gitaramo kije gikurikiye indirimbo nshya y’uyu muramyi yitwa “Mfite umukunzi”, indirimbo yasubiyemo mu buryo bugezweho, avuga ko yatangiriyeho urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2000.

Mu mwaka wa 2025, Alexis Dusabe yizihije imyaka 25 amaze akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo by’ivugabutumwa.

More From Author

Ni gute wamenya ko umuntu agukunda by’ukuri, aho kukubwira amagambo meza gusa?

Padiri yapfuye nyuma yo kugwirwa n’umusaraba ari gusoma Misa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *